00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki wihebeye iPhone?

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 2 April 2026 saa 10:38
Yasuwe :

Ku wa 19 Nzeri 2025, ubwo uruganda rwa Apple rwasohoraga iphone 17, agaciro karwo kamanutseho miliyari zirenga 100$ ku isoko ry’imari n’imigabane. Ibyo byatewe n’uko abashoramari bayo barakajwe cyane n’uko iyi telefone nshya ntaho yari itaniye n’izayibanjirije.

Ibyo ariko ntibyabujije Apple gucuruza telefone zirenga miliyoni 247 mu mpera z’umwaka wa 2025. Ibyo ntibyantangaje kuko nzi neza ko uruganda rwa Apple ruramutse rutangaje ko iPhone itaha izaba ikoze mu isabune, hari miliyoni z’abantu zatonda umurongo zigiye kuyigura.

Igihe iPhone yasohokaga bwa mbere mu 2007, yakunzwe na benshi kubera ikoranabuhanga rishya kandi rihambaye yazanye. Ibyo byatumye Apple imenyekana nk’uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga by’umwimerere kandi byizewe.

Mu myaka yakurikiyeho, Apple yakomeje mu mujyo wo guhanga ibishya mu ikoranabuhanga no gukora ibikoresho bitangirika vuba. Ibyo byatumye yigarurira imitima ya benshi kandi uru ruganda ruramamara ku Isi hose.

Ariko uko imyaka yagiye ihita, abantu batangiye kunenga telefone za iPhone, bavuga ko nta mpinduka zifite mu bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho. Apple na yo ntiyahwemye gushyira hanze telefone nshya buri mwaka, ariko wareba ibikoresho n’ikoranabuhanga bigize izo telefone ukabona nta bintu bifatika byongewemo.

Ibyo ntibyahangayikishije Tim Cook uyoboye uru ruganda, kuko azi neza ko iterambere rya Apple ridashingiye ku guhanga ibishya, ahubwo rishingiye ku isura yayo muri rubanda.

Abantu benshi ntibagura iPhone kubera ko ari yo telefone ifite ikoranabuhanga rigezweho kurusha izindi cyangwa iramba, ahubwo bayigura rwego rwo kwigaragaza nk’abantu bagize icyo bageraho kandi b’abasirimu.

Nk’uko ikigo cya Pew Research Center kibigaragaza, kuva iPhone zashyirwa ku isoko, zafatwaga nka telefone zihenze kandi zigurwa n’abifite.

Mu 2019, ikigo cya Harvard Business Review cyatangaje ko kwamamara kwa Apple gushingiye ku marangamutima y’abakiliya bayo b’indahemuka bumva ko ibikoresho byayo ari bimwe mu bigize ubuzima bwabo bwa buri munsi n’abo bari bo.

Ubu budahemuka nibwo bwatumye uruganda rwa Apple rwumva ko rushobora gusohora ibikoresho byenda gusa ijana ku ijana n’ibyabibanjirije, ariko abakiliya bagatonda umurongo baje kubigura, ibyo abahanga benshi bise “herd mentality."

Herd mentality ni igihe abantu bagendera mu kigare bagahitamo ibintu byemerwa na benshi batabanje gutekereza niba ari byo bibabereye cyangwa bibafitiye umumaro.

Ku rundi ruhande, abasesenguzi mu by’ikoranabuhanga bagiye bemeza ko abantu bakoresha telefone za Android bakunze kuba bagira amakenga kandi babanza kugenzura imikorere ya telefone n’igiciro cyayo mbere yo kuyigura.

Ibyo biterwa n’uko baba bagomba guhitamo mu bwoko bwinshi cyane bwa telefone zikoresha sisitemu ya Android, zikubiyemo telefone za Samsung, Google Pixel, Xiaomi, Sony n’izindi.

Kuba inganda zikora telefone za Android ari nyinshi ku isoko bituma habaho guhanga ibishya no gukora telefone z’umwimerere mu rwego rwo kwigarurira abakiliya, mu gihe uruganda rwa Apple ruba rumeze nka wa muntu wirukanse wenyine akaba uwa mbere.

iPhone ni telefone yigaruriye imitima ya benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages