00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kumenya ubwoko bw’uruhu rwawe bigufasha kumenya uko urwitaho

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 21 September 2013 saa 02:16
Yasuwe :

Uruhu rufitiye umubiri akamaro ntagereranywa mu kugaragaza ubwiza, hamwe no kurinda izindi ngingo zose z’imbere, kugira ngo zitangizwa na mikorobe zitandukanye. Kugira ngo ubashe kurwitaho uko bikwiye, bisaba kuba uzi ubwoko bwaryo, ukirinda kurufata uko ubonye, kuko bishobora kurugiraho ingaruka zitandukanye.
Uruhu rugizwe n’ibintu bitatu by’igenzi, ari byo: Igice cyo hejuru, icyo hagati, n’icyo munsi. Uruhu kandi rugizwe n’ubwoko bwinshi bw’imvubura, harimo izishinzwe gusohora ibyuya, (…)

Uruhu rufitiye umubiri akamaro ntagereranywa mu kugaragaza ubwiza, hamwe no kurinda izindi ngingo zose z’imbere, kugira ngo zitangizwa na mikorobe zitandukanye. Kugira ngo ubashe kurwitaho uko bikwiye, bisaba kuba uzi ubwoko bwaryo, ukirinda kurufata uko ubonye, kuko bishobora kurugiraho ingaruka zitandukanye.

Uruhu rugizwe n’ibintu bitatu by’igenzi, ari byo: Igice cyo hejuru, icyo hagati, n’icyo munsi. Uruhu kandi rugizwe n’ubwoko bwinshi bw’imvubura, harimo izishinzwe gusohora ibyuya, hamwe n’izishinzwe gusohora ibintu bimeze nk’amavuta (sebum).

Amako y’uruhu

Uruhu rwumye: ni uruhu ruba rufite umubyimba muto kandi rugaragara ko ari rwiza. Uru ruhu ariko rukunda kuma cyangwa gukanyarara kubera ko nta mvubura nyinshi zikora amavuta rufite bitewe n’ubuto bwarwo.

Umuntu ufite uruhu rwumye, aba asabwa gukoresha amavuta yanditseho ‘hydratant’ atuma uruhu rworoha.

• Kunywa nibura litiro imwe n’igice y’amazi ku munsi, kugira ngo ugaruze amazi uruhu rwawe ruba rwatakaje nijoro.
• Koga amazi y’akazuyazi, ku bafite za ‘baignoirs’, ukamara nibura iminota icumi uyarimo kugira ngo abanze agere mu ruhu neza.

Uruhu rufite amavuta: Ni uruhu ruba rufite umubyimba munini, kandi rukagaragara nk’urufite amavuta menshi ndetse runayaga. Uru ruhu rukunda kurwara ibishishi. Umuntu ufite uru ruhu, aba agomba gukoresha amavuta yabugenewe yanditsweho “ peaux grasses”, wamara kuyisiga ukongeraho andi ari ‘hydratant’. Aya mavuta aba afite imyunyu ngugu inyunyuza amavuta, noneho uko uyakoresha cyane akumutsa uruhu.

• Kwirinda inyama zitukura ndetse n’ibizikomokaho, hamwe n’amasukari.
• Kwirinda kwisiga amavuta arimo arukoro,
• Kwirinda puderi (fonds de teints) zimwe na zimwe zipfukirana uruhu, bikaba byateza ibiheri.

Uruhu ruvanze: Ni uruhu ruri hagati y’izi mpu tumaze kuvuga haruguru. Uru ruhu kubona amavuta ajyanye na rwo bikunze kugorana, ariko nyira rwo agomba kwirinda kwisiga amavuta arimo arukoro.

Twifashishije imbuga zitandukanye zirimo Le figalo, Doctissimo, na journal des femmes.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages