00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kurangara mu buriri byaba imbarutso yo gusenyuka kw’ingo

Yanditswe na

Umutoni Rosine

Kuya 9 August 2015 saa 05:19
Yasuwe :

Bamwe mu bashakanye iyo bageze mu buriri, babanza kurangarira mu bintu bitandukanye, birimo imbuga nkoranyambaga zitandukanye, umwanya wo guhuza urugwiro ugashirira aho, ibi bikaba bishobora kuba nyirabayazana wo gusenyuka kw’ingo zimwe na zimwe.

Nyuma yo kuva mu ruganiriro abashakanye bagiye mu cyumba bararamo, ibirangaza buri wese ku giti aba akwiye kubitera umugongo kuko bibangamira igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, nk’uko urubuga famme actuelle dukesha iyi nkuru rubitangaza.

Ibitungwa agatoki bishobora kurangaza no kugira ingaruka ku mibanire y’abashakanye, imbuga nkoranyambaga zirimo, fecebook, watsapp, skype n’izindi zitandukanye hamwe na filime umuntu areba wenyine.

Ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza ku bantu 2000 barimo abagabo n’abagore, bwagaragaje ko abagera kuri ½ cy’ababajijwe babanza kurangarira mu byavuzwe haruguru mbere yo kwita ku bo baryamanye.

15% bavuze ko iyo bageze mu buriri nta bindi bintu barangarira mo mu gihe ½ cy’ababajiwe bavuze ko iminota 90 mbere yo gusinzira bayiharira kubanza kurangarira kuri mudasobwa igendanwa, hamwe na terefoni zibamo internet.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages