Ibyo ni ibyatangajwe n’ubushakashatsi bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwasohotse mu kinyamakuru cyitwa ‘ Scientific reports’.
Kugira ngo abo bashakashatsi bo muri kaminuza ya Pennsylvanie bemeze ibyo, bakurikiranye abanyeshuri 541 barya amafi mu buryo buhoraho bari hagati y’imyaka 9 na 11.
Aba bageze ku myaka 12 basuzumwe ingano y’ibitotsi basinzira ndetse n’ikigero cy’ubwenge bwabo babigereranyije na mbere bataratangira kurya amafi.
Basanze abana baryaga amafi nibura rimwe mu cyumweru bari bahagaze neza mu kugira ubwenge ndetse n’urwego rwo kubona ibitotsi rwariyongereyeho 4,8.
Bemeje ko intungamubiri ziba mu mafi zitwa Oméga-3 zifasha mu gutuma urwugano rw’amaraso rukora neza bikagira aho bihurira no kubona ibitotsi ndetse bigatuma ikigero cy’ubwenge kizamuka.
Uretse ibyo kuba amafi afasha abana bakiri bato hari n’ubundi bushakashatsi buherutse gusohoka bugaragaza ko n’ubundi kurya amafi birinda abangavu n’ingimbi kugira umunaniro ukabije ndetse n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.



















TANGA IGITEKEREZO