Ni itegeko ryongeye kuburwa muri uyu mwaka, nyuma yo kwamaganwa mu 2013. Riramutse ritowe, biteganyijwe ko ryatangira gukurikizwa muri uku kwezi.
Umuco wo kurya pizza na Ice cream mu masaha y’ijoro uramenyerewe cyane mu Bataliyani cyane cyane ku bacururiza ku mihanda.
Iryo tegeko rizaba rireba abantu bose bacururiza hanze ibiribwa n’ibinyobwa mu masaha y’ijoro, mu kwirinda urusaku n’akavuyo biteza kandi abantu bakeneye kuruhuka.
Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Milan, Marco Granelli yavuze ko icyo bashaka ari umujyi w’imyidagaduro ariko udasakuriza abawutuye.
Nibishyirwa mu bikorwa, guhera saa sita n’igice z’ijoro mu minsi isanzwe na saa saba n’igice z’ijoro muri weekend, nta muntu uzaba yemerewe gukomeza gucuruza ibiribwa cyangwa ibinyobwa ku mihanda.
Mu 2013 nabwo umujyi wa Milan wazanye itegeko nk’iryo ariko wamaganirwa kure n’abaturage, birasubikwa.






Ibitekerezo 0