00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuzimya buji byongera udukoko ku mitsima ikatirwa mu birori ku gipimo cyo hejuru

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 25 July 2023 saa 04:54
Yasuwe :

Gukata umutsima mu kwizihiza iminsi mikuru ni ibikorwa na benshi ndetse ba nyiri igikorwa bakumva cyagenze neza iyo hashyizweho buji ikazimywa hakomeza kwishimirwa umunsi wizihizwa.

Mu 2017 Daily Mail yatangaje ko Umwarimu mu isomo rijyanye n’ubuziranenge bw’ibiribwa wo muri Kaminuza ya Clemson yo muri Amerika, Prof. Paul Dawson, yavuze ko iki gikorwa ari icyo kwitondera kuko gikwirakwiza ibihumbi bya bagiteri (bacteria) zishobora guteza ibibazo umubiri w’uwariye kuri uwo mutsima.

Ni ubushakashatsi Prof. Paul Dawson yakoze ari kumwe n’itsinda ry’abanyeshyuri yigishaga, ashaka kubereka ko ari ngombwa gutekereza byimbitse ku buziranenge bw’ibiribwa, aho bwagaragaje ko guhuha iyo buji byongera bagiteri ku mutsima, ku kigero cya 1400%.

Bwakozwe habanza gusuzumwa umutsima wabukoreweho, mbere yo gushyiraho buji babanza kubona ko nta bagiteri ziwuriho.

Nyuma yo gushyiraho buji ndetse no kuyihuha ikazima, nibwo byagaragajwe ko uruvange rw’amacandwe aba atagaragara yavuye mu kanwa k’uwayizimije bikivanga n’ibishashi byayo, byakwirakwije ibihumbi bya bagiteri kuri uwo mutsima.

Prof. Paul Dawson yavuze ko bigoye kubuza abantu kuzimya urwo rumuri rwa buji mu gihe hakatwa umutsima hizihizwa ibirori rukana, atanga inama y’uko mbere yo gukata uwo mutsima ngo ukwirakwizwe cyangwa wose wivange, aba ari byiza gukataho igice cyawo cyo hejuru kiba cyagiyeho izo bagiteri.

Ibi nanone byemejwe n’ubushakashatsi bwashyizwe ku rubuga rwa Canadian Centre of Science and Education mu 2017.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages