00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwambikana impeta mu bukwe byakomotse he?

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 2 May 2026 saa 04:29
Yasuwe :

Wigeze wibaza impamvu abantu baha agaciro kenshi impeta z’ubukwe? Kubera iki umusore usaba umukobwa ko bazabana amwambika impeta bajya no gusezerana bagakomeza uwo muhango? Kuki twambara impeta mu buzima busanzwe? Ntibyaje nk’iya Gatera k’i Tanda ahubwo ni ibintu byatwaye igihe kirekire cyane.

Amateka y’impeta arenga imyaka 5000 kandi arashishikaje. Atangirira muri Afurika, mu Misiri ahagana mu mwaka wa 3000 mbere ya Yezu. Icyatangiye ari ikimenyetso gisanzwe cy’urukundo rudashira, cyaje guhinduka umugenzo, igihango, ikirango cy’ubuyobozi ndetse n’ikimenyetso cy’ikiciro cy’ubukungu umuntu abarizwamo.

Impeta zatangiye gukoreshwa bwa mbere mu bwami bwa Misiri imyaka 3000 mbere ya Yesu.

Abanya-Misiri bizeraga ko kuba impeta ari uruziga rudafite intangiriro n’umusozo byagereranyaga akaramata, ikintu kidafite iherezo cyangwa umuzenguruko w’izuba. Impeta za mbere zari zikozwe mu byatsi nk’urufunzo n’ibyatsi byo mu bwoko bwa hemp, nyuma batangira kujya bazikora no mu mpu z’inyamaswa.

Impeta muri icyo gihe zashushanyaga umubano udafite iherezo hagati y’abantu babiri. Abagabo bazitangaga nk’impano ku bakunzi babo kugira ngo bababwire ko bifuza kubana na bo iteka, dore ko mu Misiri ya kera bizeraga ko iyo umuntu amaze gupfa, akomeza kubaho ahandi hantu bitaga muri afterlife akahabana iteka n’uwo yihebeye.

Mu gihe ubwami bw’abami bw’Abagiliki bwari bukomeye, abantu bakomeje gukoresha impeta nk’ikimenyetso cy’urukundo n’umubano hagati y’abakundana, ariko ntabwo impeta zari zimenyerewe mu bukwe.

Abagiliki bakundaga gukoresha impeta mu mihango yo gusingiza imana y’urukundo yitwa Eros n’abamarayika bayo. Kimwe n’Abanya-Misiri bumvaga ko impeta ari ikimenyetso cy’urukundo rudashira.

Muri icyo gihe ubucuzi bw’impeta bwari bwarateye imbere zisigaye zikorwa muri zahabu, icyuma, ifeza, umuringa, n’andi mabuye y’agaciro. Nyuma yaho ubwami bw’abami bw’Abagiriki busenyukiye, Abanyaroma ni bo batangiye gukoresha impeta cyane mu mihango y’ishyingira.

Uko Impeta zageze mu mihango y’ugushyingirwa

Abanyaroma ni bo bazanye ibintu byo kwambikana impeta mu bukwe. Akenshi abagabo bambikaga abageni ba bo impeta z’icyuma zagaragazaga ko babafiteho ububasha kandi ari bo bayoboye urugo.

Muri iki gihe ni na bwo impeta zizwi nka “fede” zishushanyijeho ibiganza bibiri biri guhana umukono zamamariye zikaba zarashushanyaga ubumwe bw’ishyingiranwa. Izi mpeta zabaga zikoze mu bintu bitandukanye harimo zahabu, amabuye aconze, n’ibindi. Impeta nyinshi zo muri iki gihe zaturutse kuri izi mpeta za “fede”.

Muri Roma ya kera byari bimenyerewe ko abantu bashyingiranwa batarigeze bakundana. Imiryango y’abageni niyo yabahuzaga, ikanabaha impeta z’ubukwe. Izo mpeta zakoreshwaga nka kontara y’iryo shyingiranwa. Impeta zaje guhinduka ikimenyetso cy’urukundo igihe ubukirisito bwigaruriga Roma.

Imiterere y’impeta n’ubugeni bwazo na byo byagiye bihinduka bitewe n’imyemerere y’amadini.

Abakirisitu bakundaga gukoresha impeta ziriho umusaraba cyangwa se ishusho ya Yezu Kirisitu. Izindi mpeta wasangaga zishushanyijeho uruhinja n’umubiri w’umuntu wapfuye, bigashushanya urukundo rudashira kugeza ku rupfu. Uko imyaka yagiye ihita, abantu batangiye no kujya bandika ku mpeta amagambo atandukanye y’urukundo nk’agira ati “Nkunda kandi ntuzansige (Love me and leave me not).

Umwe mu mihango ijyanye n’impeta imaze igihe kirekire ni uwo kwambara impeta ku rutoki rwa mukuru wa meme abenshi bita ring finger.

Abanyegiputa bizeraga ko muri uru rutoki habamo umutsi ugenda ukagera ku mutima bakawita “Vena amoris” cyangwa se “Umutsi w’urukundo.”

Nubwo iki gitekerezo atari cyo, abantu bakomeje kwambara impeta kuri uru rutoki kandi biracyakomeje n’uyu munsi. Ariko siko byakurikijwe mu mico yose, kuko bivugwa ko impeta z’ishyingiranwa zagiye zambarwa ku ntoki zose z’ikiganza. Hari n’ubwo zigeze kwambarwa ku gikumwe.

Kwambikana impeta byakomotse he?

Impeta za fiançailles n’iza marriage byaje gutandukanwa

None se kuki abantu bambara impeta za fiançailles bakambara n’iza mariyage? Impeta zamaze imyaka ibarirwa mu bihumbi zisobanura ishyingiranwa ryemewe n’amategeko. Umusore yahaga impeta umukobwa yayemera ubwo akaba abaye umugore we.

Ibyo byahaga abantu bamwe na bamwe amahirwe yo kwihakana ishyingiranwa, kuko nta gihamya yabaga ihari y’uko bambikanye impeta. Ariko mu kinyejana cya 12, ubwo ubukirisitu bwagiraga itegeko gushyingiranwa mu rusengero, byatumye uwambitse impeta umukunzi we amusaba kumubera umugore, agomba no kumwambika indi mu rusengero kugira ngo iryo shyingiranwa ryemerwe n’amategeko.

Ni ryari abagabo batangiye kwambara impeta z’ishyingiranwa?

Byagutangaza kumenya ko nta myaka igera kuri magana abiri ishize abagabo batangiye kwambara impeta z’ishyingiranwa. Ubundi abagabo bari basanzwe bambara impeta mu kugaragaza urwego rw’imibereho, umwanya w’ubuyobozi, imyizerere n’ibindi.

Izi zari impeta zikoze mu buryo butandukanye nk’uko bimeze uyu munsi. Ariko mu ntambara ya kabiri y’Isi ahagana mu myaka ya 1960, ni bwo abasirikare bagiye ku rugerero batangiye kwambara impeta nk’ikimenyetso cy’ubudahemuka no kunamba ku bagore babo mu gihe bari ku rugamba.

Uwo mugenzo waramamaye bituma abagabo na bo batangira kwambikwa impeta n’abagore babo mu gihe bashyingiranwa kandi bagakomeza kuzambara nk’ikimenyetso cy’ubudahemuka.

Impeta za diamant zavuye he?

Nubigenzura neza, uzasanga impeta za fiançailles nyinshi ziba zifite akantu kameze nka diyama hejuru.

Abibitseho agatubutse bo banagura impeta zifite diyama nyayo. Nubwo diamant zimaze imyaka ibarirwa mu magana zikoreshwa, zatangiye gukoreshwa mu mpeta za fiançailles mu kinyejana cya 20.

Impeta iriho diamant ya fiançailles ya mbere yamemyekanye ni iyatanzwe n’igikomerezwa Maximilian wo muri Autriche ayiha Mariya wo muri Burugandi. Ariko ibyo ntibyatumye abantu baha agaciro impeta za diamant, ahubwo bikundiraga iza zahabu n’andi mabuye y’agaciro.

Mu 1947, sosiyete ikora ubucukuzi n’ubucuruzi bwa diamant yitwa De Beers, yatangiye kuzamamaza yifashishije sinema. Yatangiye gukoresha amagambo agira ati, “A Diamond is Forever” bisobanuye ngo “Diyama ihoraho iteka”, bituma diamant zitangira gukundwa na benshi.

Urwo ruganda kandi rwahaye ibyamamare byinshi impeta n’imikufi bya diyama kugira ngo babikoreshe bamamaza iri buye ry’agaciro. Ni nabwo guconga diamant kugira ngo zirabagirane byamamaye, maze ibyamamare nka Maliryn Monroe n’abandi byifashishwa mu kuzisingiza. Imwe mu ndirimbo za Maliryn Monroe zamenyekanye cyane igira iti’ “Diamonds are a girl’s best friend” Diamant ni inshuti magara y’umukobwa.

Igiciro cya diamant cyatumbagiye mu gihe gito, impeta za diamant zikorwa umusubirizo, maze abantu si ukuzigura biva inyuma. Muri iyo myaka, umusore ushaka kugaragaza ko yihagazeho, yagombaga kugurira umukunzi we impeta ya diamant. Ni uko byaje rero abantu twambara impeta, kandi nta kundi twabigenza uretse guhebera urwaje. Niba muri aka kanya wambaye impeta, reka nizere ko usobanukiwe neza aho zavuye n’impamvu uyambaye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages