Ibitabo bitandukanye bigaragaza ko uburyo bwo kwiyakana aribwo bumaze igihe kinini kigera ku myaka 3000 bukoreshwa ku isi.
Bibiliya igaragaza inkuru ya Eri wabukoresheje ku mugore witwaga Tamari mu gitabo cy’Itangiriro aho mu gice cya 38. 6-10, aho yasabwe na se Yuda kuryamana n’umugore wa mukuru we, akabikora ariko agasuka intanga hasi yanga kumutera inda.
Siyansi yo yerekana uburyo bwinshi bwo kwirinda gusama, bwaba ubukoresha imisemburo ijya mu mubiri ikabuza gusama, ubwifashishwa mu kuzitira imbuto y’umugabo guhura n’iy’umugore n’ubundi ariko ubwo kwiyakana ntibuvugwamo.
Iyo uganiriye na bamwe mu bakoresha ubu buryo, hari abaguhamiriza ko bwabagiriye akamaro, cyane cyane ku bantu bubatse ariko bakuze, mu gihe mu gice cy’urubyiruko n’abakiri bato basa n’abatabuzi na mba.
Urubuga Doctissimo.fr rwazobereye mu kwandika ku bijyanye n’ubuzima, ruvuga ko n’ubusanzwe abakurambere bifashishije ubu buryo bwo kwiyakana no kwifata bagendeye ku kugenzura impinduka z’imibiri yabo.
Ahanini ab’igitsina gore bakurikizaga ibyiyumvo by’uko imibiri yabo yabaga yifashe, cyane cyane hagendewe ku rurenda rwo mu nda ibyara cyangwa ukwiyongera k’ubushyuhe bw’imibiri kudasanzwe, icyitwa [Température basale] mu rurimi rw’Igifaransa.
Ni iyihe mpamvu itera gushidikanya kuri ubu buryo bwo kwiyakana?
Hagendewe ku bipimo byifashishwa na OMS mu kwemeza ubudahangarwa bw’uburyo butandukanye mu kureba uko butanga umusaruro, ibipimo mu ndimi z’amahanga bita “Indice de Pearl”, byerekanye ko abagore 100 bakoreweho ubushakashatsi mu gihe cy’umwaka, abari hagati ya 10 na 20 bari batwite.
Iyi mibare iri hejuru cyane kuko nibura mu bundi buryo busanzwe bwemewe bukoreshwa na benshi, usanga butanga icyizere kiri hejuru ya 90% mu kurinda gusama inda zitateganyijwe.
Abakoresha uburyo bwo kwiyakana ntibagera ku ndunduro y’ibyishimo biheruka igikorwa bari barimo kuko buri wese aba atekereza ku kwitaza undi, mu gihe ahubwo ari wo mwanya mwiza wari ukwiriye guhabwa agaciro nk’izingiro ry’imibonano mpuzabitsina.
Indi mpamvu ikunda gutera amakimbirane ni mu gihe abahuza imibiri basubiramo kenshi icyo gikorwa mu mwanya wegeranye batabanje kwiyuhagira; ibi byatuma hari zimwe mu mbuto z’umugabo zaba zasigaye mu matembabuzi aba akiri mu miyoboro y’ubugabo [Liquides séminale], ashobora kwihuza n’ururenda rw’umugore wari mu burumbuke, rwa rurenda rugatwara intanga ngabo ahagenewe kubera igikorwa cyo gusama, umukobwa cyangwa umugore agatwita atabikekaga.
Uburyo bwo kwiyakana buri mu bufite uburambe ku isi gusa nta cyizere cyuzuye butanga ku babukoresha bagirwa inama yo kwegera abaganga bakabafasha guhitamo ubwo bakoresha buboneye bwabafasha kudasama inda zitateganyijwe.





Ibitekerezo 0