Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Anglia Ruskin yo muri Amerika, bugaragaza ko uko umushahara w’umuntu wiyongera, bigira isano no gukomeza gukenera imibonano mpuzabitsina kuri we.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ku bantu bashaka gukora imibonano mpuzabitsina nibura kane mu cyumweru, usanga babona umushahara uri hejuru kugera kuri 5% ugereranyije n’ababona 3% cyangwa mu nsi y’uyu bo babishaka gake.
Nick Drydakis, umwarimu akaba n’umushakashatsi muri kaminuza ya Anglia Ruskin, avuga ko iyo umuntu akora imibonano mpuzabitsina ku buryo buhoraho, uwo muntu ahorana ibyishimo, afite ubuzima bwiza, akaba kandi arya neza, ibi ngo bikaba byanatuma uwo mukozi ashobora gutanga umusaruro uhagije ku kazi.
Urubuga 20min.fr rwanditse ko Andrew Oswald, umwarimu muri Kaminuza ya Britain Warwick mu Bwongereza, we yagaragaje akamaro ko gukora iyo mibonano, yagize ati "Gukora imibonano mpuzabitsina, bituma umubiri ugira ubuzima buzira umuze, ibi kandi bituma umubiri uhorana ingufu zituma akazi kagenda neza, ariko byose bishingira kuko baba babonye umushahara utubutse."
Bamwe mu bashakashatsi ariko bo bemeza ko gukora imibonano mpuzabitsina kenshi, biterwa n’imitekerereze y’umuntu, bidaterwa n’uko umuntu yabonye amafaranga menshi.


















TANGA IGITEKEREZO