Ni izina rihabwa umwana w’umukobwa ,ryiganje cyane mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igiswahili ndetse no mu bihugu by’Abarabu.
Bimwe mu biranga Latifah
Ni umuntu ugwa neza, ufite uburanga bugaragarira benshi kandi ugaragaza amarangamutima ye cyane.
Latifah iyo arakaye ushobora kugira ubwoba kandi iyo yishimye nabwo bigaragarira buri wese
Ni wa muntu wita ku bandi no ku muryango we cyane akaba yakwiyibagirwa ibimureba ntabibonere umwanya.
Agirira impuhwe abarengana, iyo abonye umuntu urengana yumva yatanga n’ubuzima ngo amurengere.
Arangwa n’ubumuntu cyane, yiyumva mu bikorwa by’ubugira neza no gufasha abandi
Ni umuntu ugira inshuti nyinshi kandi zose akamenya kuzitaho, ku bijyanye n’imyemerere abishyiramo imbaraga cyane.
Ni umunyakuri, agira ikinyabupfura kandi ni umuntu ushoboye. Akazi kose ahawe abasha kugakora.
Ni umuntu uzi kugira abandi inama kandi nawe izo agiriwe akazikurikiza



















TANGA IGITEKEREZO