Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze yariki ya 18 Mata 2016 na Seb Lyall, Umuyobozi wa sosiyete Lollipop isanzwe igira urunywero (bar) rurimo ibinyobwa n’ibiribwa by’umwimerere, riravuga ko iyo igiye gutangiza restaurant yitwa Bunyadi izajya iganwa n’abambaye ubusa kandi ibintu byose bizaba birimo bizajya biba ari umwimerere.

Muri iyo restaurant nta matara y’amashanyarazi azajya aharangwa,hazajya hacanwa buji, nta telefoni izajya ihinjiranwa cyangwa ikintu gifata amafoto n’amashusho, intebe na zo zikozwe mu biti.

Ngo ni restaurant igamije gutuma umuntu wese yisanzura kandi akabona ibintu by’umwimerere mu burenganzira bwe bwose nk'uko 7sur7 yabitangaje.

Ibiribwa byaho bizajya biba byateketswe mu buryo gakondo, nta kintu cyanyuze mu nganda kizajya kiharangwa.

Umuyobozi wa Lollipop Seb Lyall ati "Turatekereza ko abantu bazishimira ijoro ry’umwimerere,nta bintu byakorewe mu nganda, nta matara y’amabara atanduakanye, nta myuka ihumanya ihari, nta telefoni yewe nta n’imyambaro bambaye."

Uzajya yinjira azajya ahabwa umwenda w'ijoro wo kwinjira yambaye, ariko afite uburenganzira bwo kuwukuramo agezemo imbere.

Iyo restaurant izaba ifite ibice bibiri aho abantu bakunda iby’umwimerere batambaye bazajya bagana ndetse n’ahandi hasanzwe abantu bambaye bazajya barira.

Iyi restaurant imaze kugira abiyandikishije barenga ibihumbi icumi bamaze kugura amatike yo kuzajya kuyiriramo bwa mbere nubwo izatangira muri Kamena.

Umuyobozi w’iyi restaurant avuga ko nubwo buri wese aba afite gahunda iba yamujyanye, bo barimo gutegura uko kwicara no kwisanzura bizajya bikorwa.

Biteganyijwe ko izatangira muri Kamena ikazafunga imiryango muri Nzeri, gusa ntihavuzwe impamvu izakora igihe gito.

Restaurent izaha umwanya wisanzuye abashaka kunywa bambaye ubusa
Restaurent izaha umwanya wisanzuye abashaka kunywa bambaye ubusa