Artificial Intelligence ni uburyo bwo kwigana ubushobozi bwa muntu hakoreshejwe porogaramu za mudasobwa. Mu butumwa bugufi yatanze kuri uyu wa Gatandatu, Volker Türk, yagize ati “ Ntewe ubwoba cyane n’uburyo iterambere rya vuba aha mu bijyanye n’ubwenge bw’ubukorano ryagize ubukana.”
Türk yasabye ibigo na za guverinoma gushyiraho umurongo ntarengwa mu buryo bwihuse.
Ati “Iyi dosiye turimo kuyikurikiranira hafi; tuzakoresha ubuhanga bwacu bwihariye kandi tuzita ku kureba ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa.”
Muri iki cyumweru, ibihugu bibarirwa mu 10 birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa, byasabye ko hashyirwaho amategeko agenga iterambere ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano mu nzego zorimo iza gisirikare, bivuga ko hashobora kubaho ingaruka zitari zitezwe.
Nubwo bimeze bityo, ubwenge bw’ubukorano bwamaze kwinjira mu buzima bw’abantu nk’aho telefoni zigezweho zikoreshwa mu nzego zirimo ubuvuzi n’umutekano.
Abahanga batanga imbuzi ko buhetse ingaruka zirimo guhungabanya ubuzima bwite bwa muntu bikaba bisaba ko hashyirwaho amategeko aruhije kuyubahiriza mu gihe ikoranabuhanga ryo ridasiba gutera imbere.
Ibihugu byinshi bigendera kuri demokarasi biri mu rugendo rwo gushyiraho amategeko agenga imikoreshereze y’ubwenge bw’ubukorano.
Kuri ubu umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uri imbere mu byo gushyiraho bene aya amategeko aho ufite umushinga w’itegeko AI Act) byitezwe ko ushobora kuzarangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!