Abagenzi 336 bari bategereje urugendo babwiwe ko indege itagihagurutse, ariko ntibahabwa ibisobanuro byumvikana ako kanya. Nyuma byaje kumenyekana ko bamwe mu bari bagize itsinda ry’abakozi b’indege bari baguwe nabi n’inzoga nyinshi banyoye.
Amakuru avuga ko abakozi ba British Airways bari basohokeye muri hoteli nziza bari bacumbitsemo. Abari bahari bavuze ko banyoye vodka n’izindi nzoga nyinshi, ku buryo umwe mu bakobwa bakora mu ndege yarutse mu kabari, naho undi mugabo bikaba ngombwa ko ajyanwa mu cyumba cye bamukurura.
Bamwe mu bakiliya bacumbitse muri iyo hoteli batangiye gufata amashusho abo bakozi bari bambaye imyenda y’akazi, bavuga amagambo yo kwihagararaho bati “Turi aba British Airways, muratugira mute?”
British Airways yatangaje ko abakozi bane bahise bahagarikwa by’agateganyo, ndetse ko yatangije iperereza ryihuse. Iki kigo cyavuze ko gisaba abakozi bacyo kurangwa n’imyitwarire yo ku rwego rwo hejuru, cyane cyane mu kazi kajyanye n’umutekano w’abagenzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!