Urutonde rwasohowe na Forbes Magazine muri uku kwezi rwamushyize ku mwanya wa 544 mu baherwe ba mbere ku Isi, aho afite umutungo wa miliyari 3.5 z’amadorali ya Amerika.
Imitungo ye myinshi igabanyije mu bikorwa bitandukanye birimo inyubako zikomeye nka Trump Tower, Trump University ndetse n’inyubako Mar-a-Lago ifite amateka mu butegetsi bwa Amerika.
Mu kwezi kwa mbere akimara gutorerwa kuyobora Amerika, Perezida Donald yamaze ibyumweru bitatu mu rugo rwe mu Mujyi wa Palm Beach muri Leta ya Florida ahazwi nko muri Mar-a-Lago.
Mar-a-Lago ni amagambo ari mu Rurimi rw’Icyespagnol asobanura “Sea-to-Lake” bishatse kuvuga kuva ku Nyanja werekeza ku Kiyaga. Benshi iyi nyubako bayita “The Weekend White House” kuko uyu Mukuru w’Igihugu akunda kuharuhukira mu mpera z’icyumweru.
Mu gitabo cye “The Art of the Deal”, Trump,uvuka muri New York yagereranyije iyi nyubako “n’Ijuru rito.”
Mar-a-Lago ni inyubako yubatswe kuva mu 1924 kugeza mu 1927, yari iy’ umuherwe wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari uwa mbere ku Isi, Marjorie Merriweather Post. Iyi nyubako y’ibyumba 128 iherereye kuri Palm Beach muri Florida yubatse kuri metero kare 80 937 yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni zirindwi z’amadolari. Iyi nyubako y’akataraboneka yubatse hafi y’Inyanja ya Atlantic ku mucanga uri mu gace ka Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yubatswe n’abahanga mu by’ubwubatsi Marion Sims Wyeth watanze igishushanyo mbonera cy’inyuma na ho Joseph Urban atunganya imbere mu nyubako.
Mu 1973, Merriweather yitabye Imana, iyi nyubako yeguriwe Guverinoma ya Amerika kugira ngo ijye yifashishwa n’abaperezida bacyuye igihe bayiruhukiremo.
Abayobozi bakurikiyeho banze kuyibamo ndetse nyuma y’uko Leta isanze uburyo bwo kuyitaho no kubungabunga umutekano w’abahasohokeye bigoranye ndetse n’umusoro wa buri mwaka uhanitse, yayisubije mu mitungo ya Merriweather mu 1980. Mu mwaka wa 1985 yashyizwe ku isoko igurwa na Donald Trump miliyoni 20 z’amadolari maze mu 1995 ayihindura inyubako yigenga.
Mar-a-Lago yubatsemo akabyiniro kuri metero kare 1 900 kuzuye gatwaye akayabo ka miliyoni zirindwi z’amadolari maze atakamo zahabu z’agaciro.
Mu 1990 Trump yahuye n’ibibazo by’amafaranga afata icyemezo cyo kugabanyamo iyi nzu ibice bito ariko ubuyobozi bw’umujyi bwateye utwatsi icyo cyifuzo.
Iyi nyubako yatangiye kujya yakira ibitaramo by’abahanzi bakomeye nka Céline Dion na William Martin Joel uzwi mu muziki nka Billy Joel, Michael Joseph Jackson n’uwahoze ari umugore we Lisa Marie Presley na bo bahakoreye ukwezi kwa buki.
Mar-a-Lago iberamo inama mpuzamahanga zitandukanye nka International Red Cross Ball, iba buri mwaka, ikanakira abaherwe baturutse mu bihugu bitandukanye, abambasaderi baturutse ku Isi yose baje gushyigikira Umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge muri Amerika.
Kuva ku itariki ya 10 kugeza kuya 12 Gashyantare 2017, Perezida Trump yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe n’umugore we. Yari inshuro ya mbere ahakiririye umuyobozi wo ku rwego rw’ikirenga.
Tariki ya 18 Mata 2012, Ikigo cya Amerika cy’Ubwubatsi cyashyize iyi nyubako ku mwanya wa gatanu mu za mbere muri Florida. Mu mwaka wa 2016, Trump yatorewe kuba Perezida wa Amerika maze akoresha Mar-a-Lago mu myiherero ye ndetse ahakiririra abanyacyubahiro batandukanye.
Ibijyanye n’umutekano w’iyi nyubako
Iyo Perezida Trump ari muri iyi nyubako ye y’agatangaza, nta ndege iba yemerewe gucaracara hafi aho kugeza nibura mu birometero 55. Inkombe z’ikiyaga ndetse n’imihanda yerekera kuri Mar-a-Lago Club, haba harinzwe ku buryo bukomeye.
Kuba umunyamuryango wa Mar-a-Lago
Kugira ngo umuntu abe umunyamuryango wa Mar-a-Lago Club kugera mu 2012, yasabwaga gutanga nibura ibihumbi 200 by’amadolari ya Amerika ariko nyuma yaje kugabanywa agera ku bihumbi 100. Nyuma y’aho Trump atorewe kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igiciro cyongeye kuzamuka ku bihumbi 200 by’amadorari.
Kuva muri Kamena 2015 kugera muri Gicurasi 2016, Mar-a-Lago Club yinjije akayabo kari hejuru ya miliyoni 30.
Trump aheruka kuyisana yongeraho ibyumba 15 kuri 58 byo kuraramo, ibyumba by’ubwogero 33, ameza areshya na metero 8.8 yo kuriraho, ibibuga byo gukiniraho Tenis n’indi mikino.



















TANGA IGITEKEREZO