00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Masazo Nonaka wari umuntu ukuze kurusha abandi ku Isi yitabye Imana

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 21 January 2019 saa 11:02
Yasuwe :

Masazo Nonaka, Umuyapani w’imyaka 113 wari waraciye agahigo ko kuba ariwe muntu ufite imyaka myinshi ku Isi ukiriho, yitabye Imana ku Cyumweru.

Ku wa 10 Mata 2018 nibwo Nonaka wari utuye mu kirwa cya Hokkaido yanditswe mu gitabo cy’abaciye uduhigo cya ‘Guinness des records’ nk’umuntu ukiriho ufite imyaka myinshi ku Isi.

L’Express ivuga ko umwuzukuru we Yuko yavuze ko batewe agahinda n’urupfu rwa sekuru watabarutse adahuye n’ubundi bubabare.

Nonaka wavutse tariki ya 25 Nyakanga 1905, yashyingiwe mu 1931 abyara abana batanu. Yari afite abavandimwe batandatu na mushiki we umwe.

Uyu mukambwe wikundiraga kurya ibintu biryohereye no kureba umukino wo kurwana uzwi nka ‘sumo’, yabanaga n’umuryango we ufite ahantu abantu baruhukira bakuhagirwa ibirenge hakoreshejwe amazi ashyushye ava mu birunga.

U Buyapani ni kimwe mu bihugu bizwiho kugira abantu barama cyane dore ko ari naho hakomoka abaciye uduhigo barimo Miyako Chiyo witabye Imana mu 2018 afite imyaka 117 n’iminsi 83, Misao Okawa wari ufite 117, Jiroemon Kimura waruhutse mu 2013 afite 116 na Sakari Momoi watabarutse mu 2015 afite 112.

Guinness ivuga ko agahigo k’umuntu wabayeho igihe kirekire yaba mu bakiriho n’abitabye Imana kagifitwe n’Umufaransakazi Jeanne Calment wapfuye mu 1997 afite imyaka 122 n’iminsi 164.

Muri Mata 2018, ubwo Nonaka yahabwaga icyemezo cy'uko ariwe muntu ukuze kurusha abandi ku Isi
Masazo Nonaka wari umuntu ukuze kurusha abandi ku Isi yitabye Imana afite imyaka 113

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages