Uyu mukinnyi w’imyaka 28 yerekanye indi sura itari isanzwe ku bakinnyi ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru bakurikiranye uyu mukino, wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Ukwakira 2022.
Umukino wahuje Chelsea FC na Manchester United warangiye amakipe anganya igitego 1-1. Ikipe yari mu rugo yatsindiwe na Jorginho mu gihe ikipe y’i Manchester yatabawe na Casemiro.
Mu gihe bagenzi be bari bamaze kugira agahinda ko kuba batakaje umukino bari bizeye ku munota wa nyuma, abandi bari gusuhuza abakunzi ba Chelsea FC yari ku kibuga cyayo, uyu musore we yafashe ikabutura n’umupira byose yari yambaye abinaga mu bafana.
Amashusho yagaragaye uyu mukinnyi ari kwirukanka asubira mu rwambariro yambaye akenda k’imbere, amasogisi n’inkweto gusa. Uyu musore yashimiwe na bagenzi be ku gikorwa yakoze cyo kwishimira abafana nubwo bari bamaze kunganya umukino.
Uyu mugabo yagiye mu kibuga ku munota wa 36 w’umukino asimbuye Marc Cucurella wagiye mu kibuga ariko amakosa yakoraga, yatumye umutoza amusimbuza hakiri kare cyane kugira ngo aze gufasha ba myugariro batari bameze neza.
Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 bituma akomeza gukurikirana ku rutonde rusange. Chelsea FC iri ku mwanya wa Kane, naho Manchester United yagumye ku wa Gatanu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!