00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mayibobo ziyishyuye ideni zirya ibyo Yonasi yacuruzaga byose

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 5 July 2013 saa 02:21
Yasuwe :

Habarurema Yonasi wotsa inyama mu Kagari ka Rwezamenyo ya I yahawe ku ideni na mayibobo amashuka atanu ku mafaranga ibihumbi bine maze yanze kuzishyura zigabiza ibyo yacuruzaga byose mu kimeze nka ka restaurant zirabirya zirabimara.
Kuri uyu wa 4 Nyakanga nibwo umugabo uzwi ku zina rya Yonasi wotsa inyama mu Mudugudu w’Intwari mu Kagari ka Rwezamenyo ya I, yakubiswe n’inkuba ubwo yasangaga Mayibobo abereyemo umwenda w’amafaranga ibihumbi 4 zamusize iheruheru.
Izo mayibobo ngo (…)

Izo mayibobo ngo zibye amashuka atanu ziyazanira yonasi bemeranywa ko azazishyura ibihumbi bine ku ku itariki 3 Nyakanga, uwo munsi atazihaye ayo mafaranga, mu ijoro ryo kuri iyo tariki nibwo zigabije ibyo acuruza byose birimo capati, amandazi, amagi, imineke, icyayi, inyama yotsa bita amacebe zirabirya zirabimara.

Yonasi yatangarije IGIHE ko yibwe na Mayibobo ibiribwa byose yacuruzaga bifite agaciro k’ibihumbi 20 byiganjemo ibyo kurya kubera ideni yari azirimo. Yagize ati “Banzaniye amashuka nta mafaranga mfite ku mufuka mbasaba ko nazayabaha nyuma, ariko kuba banyibye nta n’ubwo nzabishyura!”

Nshimiyiman Emmanuel umwe muri izo mayiboboyavuze ko bashakaga kumukosora kuko yababeshye. Ati “Twe impamvu twamwibye, icya mbere ni uko yari yasinze yarengeje urugero twagombaga kumukosora. Ikindi yasinze adufitiye amafaranga y’amashuka yacu twari twiyibiye dukeneye amafaranga atubwira ko azayaduha bitarenze ku wa kabiri; rero twabonye atibwirije turamukosora.” Nsimiyimana yongeyeho ko natabishyura ahubwo bazongera bakamwiba.

Mu Kagari ka Rwezamenyo ya I hakunze kugaragara ingeso y’ubusinzi , uburaya ndetse n’iy’ibiyobyabwenge; kuri ubu abaturage bahaturiye bahangayikishijwe n’ikibazo cya mayibobo ziyongera uko bukeye n’uko bwije kuko n’ubuyobozi bwaho bwananiwe gukemura iki kibazo.

Izi nizo Mayibobo zigabije iduka
Yonasi agaragaza ko ntacyo yasigiwe uretse capati zari mu gashashi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages