Mu biganiro n’abanyamakuru haba kuri Radio, televiziyo cyangwa iyo bamuhamagaye kuri telefone, Pasiteri Mpyisi azwiho kugira ibisubizo byihariye, kabone n’iyo waba umuhamagaye umutunguye.
Mpyisi w’imyaka 94 y’amavuko ni umwe mu banyarwanda babitse amateka yo hambere ku bw’abami dore ko yabanye cyane n’umuryango w’umwami Rudahigwa, akaba n’umujyanama wa Kigeli V Ndahindurwa, uherutse gutanga mu mpera z’umwaka wa 2016.
Mpyisi ni Pasiteri udahuza na bagenzi be
Inyigisho za Pasiteri Mpyisi ahanini ntizivugwaho rumwe n’abandi banyamadini ndetse ndetse abenshi bamwibazaho bagahuza ibyo avuga n’ubusaza.
Aherutse kuvuga ko abantu bafite ishyaka ryo gukorera Imana ariko ritava mu bwenge, ko gukora imirimo myiza nko gutanga amaturo, kimwe cya cumi, gufasha abakene, kubaka insengero, gufasha imfubyi n’ibindi bikorwa byiza nyamara utarareka icyaha ubwabyo ari icyaha.
Izo nyigisho ntazumvikanaho na benshi kuko bo ari byo bashyize imbere kandi nawe ngo yajyaga azigisha atarasobanukirwa. Ibi ni byo yahuje no kuroga yamazemo imyaka 60 kuko ngo yigishaga ibinyoma.
Mu kiganiro ‘The interview’ kinyura kuri TV10, Mpyisi yabajijwe n’umunyamakuru ku bijyanye n’ibisubizo ajya asubiza abanyamakuru ntibahuze, ibikunze gutuma ibiganiro bisa n’ibinanirana.
Mu gusubiza iki kibazo Pasiteri Mpyisi ubarizwa mu Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, yagize ati “Mbe ntahuza n’abapasiteri ngo ndahuza n’abanyamakuru, abo mu madini no mu idini yanjye(Abadiventisiti) ntiduhuza ngo ndahuza n’abanyamakuru (aseka)..., abanyamakuru se ko mukorera inda zanyu mumenya ubagaburira?”
Dore bimwe mu bisubizo Mpyisi yasubije abanyamakuru mu bihe bitandukanye
Nyuma gato y’urupfu rwa Kigeli V Ndahindurwa, umunyamakuru yabajije Pasiteri Mpyisi uko yakiriye urupfu rwa Kigeli V, amusubiza agira ati “Mbwira uko wakira urupfu rwa so, nanjye ndababaye cyane, ikindi ugerekaho ni iki?”
Uyu munyamakuru yakomeje amubaza aho yifuza ko umugogo w’Umwami wazatabarizwa, amusubiza agira ati “Ndi umuhindiro se?... Uzi umuhindiro uwo ari we? Niba utamuzi ngaho rero ceceka... Nonese urambaza ibya Kigeli ntari Umuhindiro ndakubwira iki? Jya kubaza abahindiro.”
Abajijwe abahindiro abo ari bo, Mpyisi ati “Ni abavandimwe ba Kigeli, njye ko ndi umugaragu we ndi umuvandimwe we?”
Muri Mutarama ubwo Umwami Kigeli V yari amaze amezi abiri atanze, abo mu muryango wa Kigeli bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru tariki ya 11 Mutarama, ibisubizo bya Mpyisi byatangaje benshi.
Umwe mu banyamakuru yaramubajije ati “Mugiye gutabariza umwami Kigeli V Ndahindurwa watanze... Mu mihango yo gutabariza ukurikije uko amateka abigaragaza, bahitaga bagena umusimbura. Abanyarwanda bitege iki muri uwo muhango? Muzagena se umusimbura cyane ko mwavuze ko uwimitswe ari uwiswe umwami?
Mpyisi yaramusubije ati “Nonese uti Abanyarwanda bitege iki? Ndakizi se ko ndi umwe? Baza Abanyarwanda nanjye ndazamo, ni uw’Abanyarwanda si uwa Mpyisi. Shyira abanyarwanda hamwe ubabaze...Abanyamakuru bajya bansanga n’iwanjye bagashaka kunkubaganisha. Iyo wamenye Imana ntukubagana, ntujya mu bitari ibyawe."
Iyo Mpyisi aganira n’abanyamakuru usanga ari ibitwenge gusa, kuko anyuzamo mbere yo gusubiza umubajije akamubwira ati ‘Niko sha wa gahungu, wa gakobwa n’andi magambo yo gutebya akunze kuvugwa n’abageze mu za bukuru.



















TANGA IGITEKEREZO