Nubwo kuzishyira mu nyubako biba byumvikana, guhitamo iyo ushyira mu nzu yawe usobanukiwe neza niba ari yo ihakwiriye, usanga benshi batabyitaho.
‘Ascenseurs’ zigira akamaro cyane ariko benshi ntibabyiteho, kugeza igize ikibazo ntikore neza. Aha ni bwo bibuka ko ibafasha cyane.
Abahanga mu by’ubw’ubatsi basobanura ko ibyo ari ibintu nyir’inzu yagombye kuba azi neza, akamenya ubwoko bwa ‘ascenseur’ bukwiye kuyishyirwamo n’impamvu yabyo.
Muri iyi nkuru, urabasha kumenya ‘ascenseurs’ ijyanye n’inyubako yawe.
Passenger elevator
Ubu ni ubwoko bwa ‘ascenseurs’ bukunze gushyirwa mu nyubako zituwemo cyangwa zibamo ibiro (office), kuko ziba zigenewe gutwara abantu.
Zigenda zitandukana ku ngano yazo, umuvuduko, n’uko imbere hazo hakoze bishingiye ahanini ku cyo hagamijwe ko ikoreshwa.
Service Elevator
Ubu bwoko ni bwo bukunze gushyirwa mu nyubako z’ubucuruzi, zigenewe kwifashishwa n’abakozi batwara ibicururuzwa, cyangwa nk’abakozi bo muri hoteli batwara ibikoresho bikurwa hamwe bijyanwa ahandi.
Izi ni nazo zikoreshwa mu bitaro n’amavuriro, zikifashishwa mu kujyana abarwayi ku bitanda.
Bijyanye n’ibyo ziba zigiye gukoreshwa, izi ‘ascenseurs’ zirakomera ndetse zikaba nini kurusha ‘Passenger elevators’, ku buryo hajyamo ibintu byinshi cyangwa ibikoresho binini nta kibazo biteje.
Freight Elevator
Bene izi ziba zigenewe gutwara ya mizigo iremereye cyane nk’imodoka cyangwa kontineri z’ibicuruzwa mu nyubako zikorerwamo n’inganda.
Mu kuzikora, hitabwa cyane ku gukomera kw’ibyuma biyigize kurusha kuba yagaragara neza imbere.
Akazi ikora ni yo mpamvu gukomera kwayo birebwaho hakirengagizwa iby’ubwiza bwayo.
Dumbwaiter
Iyi ‘ascenseur’ iri mu bwoko bwa ‘Freight Elevator’ ariko yo ikaba ntoya.
Ikoreshwa ahanini mu gutwara ibiryo muri za hoteli na restaurants.
Usanga ikoreshwa mu nyubako z’ubucuruzi, iz’abantu ku giti cyabo, cyangwa iza leta.
Muri rusange hari ibyiciro bibiri by’ingenzi ‘ascenseurs’ zibarizwamo.
Icya mbere ni icy’izitwa “Hydraulic elevators’ zikoresha amashanyarazi, ari naz o zikunzwe cyane kuko byoroha kuzishyira mu nyubako.
Ikindi cyiciro ni icy’izitwa “Traction elevators” zikoresha imigozi, zikunze kwifashishwa mu nyubako ndende kuko zihuta kandi zigakoresha ingufu nkeya.
Urubuga rwa ButterflyMX rugaragaza ko mu 2024, sosiyete 10 zicuruza ‘ascenseurs’ zizewe zirangajwe imbere na Mitsubishi Electric yo mu Buyapani, igakurikirwa na Schindler yo mu Busuwisi, Otis Elevator yo muri Amerika, Hyundai Elevator yo muri Koreya y’Epfo, ndetse na AVT Beckett na Delta zo muri Canada.
Hari kandi KONE yo muri Finlande, Thyssenkrupp yo mu Budage, Toshiba Elevator yo mu Buyapani, na True Canadian yo muri Canada.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!