Champagne ni inzoga yo mu bwoko bwa divayi ikunze gukoreshwa mu birori. Ikunzwe cyane kubera uburyohe bwayo butandukanye n’izindi n’uburyo icuguswa igasandaguza ifuro bikaba umusemburo w’ibirori.
1.Inkomoko yayo
Champagne yatangiye kwengwa mu kinyejana cya gatanu. Ariko mu mpera z’ikinyejana cya 18 nibwo ikirangirire Dom Perignon yavumbuye ibanga umuntu aheraho baheraho benga Champagne nk’uko izwi kuri ubu.
2. Ni iki kitwa Champange kuri ubu ?
Bisaba kwitonda kuko ibyitwa Champange byose siyo, champanye nyayo igomba kuba yarakozwe mu mizabibu yo mu gace ka Champagne ko mu Bufaransa honyine. Igomba kandi kuba ikozwe imwe mu mizabibu yo mu bwoko bwa Chardonnay, Cépage Blanc na Pinot Noir.
3. Ni iki bita Champagne y’umweru ?
Champanye y’umweru ni champange iba yavuye mu mizabibu ya Chardonnay no mu bishishwa by’igihingwa kitwa St.Jacques
4. Ni gute bakora Champagne itukura ?
Ikorwa mu buryo bubiri , bumwe ni uburyo bwo guhuza itukura n’iy’umweru , bikamara amasaha runaka, cyangwa kuyivanga n’ibishishwa by’imizabibu y’umukara.
8. Ni iki ushobora gufatisha Champagne ?
Nk ’izindi divayi zose, hari izisindisha n’izidasindisha, ushobora kunywa Chamagne unafungura amafi cyangwa inyama zitandukanye. Hari n’abafata imbuto mugihe banywa Chamagne itavangiye.
9. Inyobwa imeze ite ?
Chamagne inyobwa ikonje (frais) ariko itabaye nk’urubura, nibura ifite igipimo cya Celsius cya dogere 8, ikanyobwa ikiri nshyashya (itamaze igihe kirekire ikozwe).Iyo imaze igihe ikozwe inyobwa ifite degere 10 z’ubukonje.
Iyo ikonje cyane itakaza uburyohe bwayo.
10.Uburyo bwo kuyibika
Muri firigo : Champagne igomba kuba imazemo amasaha atatu cyangwa ane mbere yo kuyinywa
Mu ndobo irimo amazi : Champagne wayibika mu ndobo irimo amazi habura nibura iminota 15 cyangwa 20 ngo inyobwe nibura imazemo iminota 15 cyangwa 20



















TANGA IGITEKEREZO