Iri jambo risobanurwa n'Inkoranyamagambo ya Cambridge nk'igihuha, Donald Trump arikoresha ashaka kumvikanisha ko ibivugwa n’abamunenga nta shingiro bifite ko ari ibinyoma byambaye ubusa, abamukunda badakwiye guha agaciro.
Inshuro ya mbere Donald Trump yumvikanye avuga iri jambo hari muri Gashyantare ku wa 28 ubwo yari muri Leta ya South Carolina.
Icyo gihe Coronavirus yari itaragira ubukana bukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko abo mu ishyaka ry’aba- démocrate bari baratangiye kuyigaragaza nk’ikibazo gikomeye Guverinoma ya Trump ikwiye kwitaho.
Trump mu kubasubiza yagize ati “Ubu aba- démocrate bari kugira Coronavirus ikibazo cya Politike, murabizi, sibyo? Coronavirus bayigize politike. Urabaza uti ‘Perezida Trump ari gukora ate?’ bati nta kigenda, nta kigenda. Ntacyo babiziho.”
Trump yakomeje avuga ko nyuma y’ibyo bagiye bagerageza byose harimo no kumweguza ko badukanye ‘igihuha gishya (Coronavirus)’.
Kuva uyu munsi iri jambo Trump yatangiye kuri koresha agamije gutesha agaciro ibivugwa n’abamunenga kugeza aho amaze kuryandika kuri Twitter inshuro 106, waziteranya n’izindi nshuro yagiye arivuga mu mbwirwaruhame zitandukanye n’ibiganiro yagiranye n’abanyamakuru ugasanga aho umwaka wa 2020 ugeze amaze kurikoresha inshuro 250.





Ibitekerezo 0