Ademola ukoresha amazina ya ‘Omolade Gold’ kuri Instagram, akunze gushyiraho amashusho atwaye amakamyo manini agaragaza ko atewe ishema no gukora ako kazi.
Muri Kanama 2023 aganira n’Ikinyamakuru Vanguard News cyo muri Nigeria, yavuze ko amaze imyaka itatu muri uyu mwuga akaba yirigiye gutwara izi modoka i Lagos mu gace ka Ajah-Eleko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye.
Avuga ko gutwara amakamyo ari impano ye kuva mu buto bwe, ku buryo akiri muto yanajyaga aryama akabirota mu nzozi abona atwara amakamyo manini mu buzima busanzwe.
Ati ‘‘Ibyo nahuguwemo byose ni ukumenya uburebure bw’ikamyo. Kuva mu ntangiriro icyo ndebaho cyane ni ikamyo, ni cyo nifuza gukora ni yo mpamvu ntafite ubwoba. Nkunda gutwara ibinyabiziga cyane.’’
Omolade Ademola yavuze ko akibwira ababyeyi be n’inshuti ze ko agiye kwiga gutwara amakamyo batangiye babifata nk’imikino bamaganira kure igitekerezo cye ariko akanga kuva ku izima, none akaba yarabaye urugero rwiza ubu n’inshuti ze zikaba zaratangiye kugira ishyaka ryo kubyiga.
Ati ‘‘Mu ntangiriro ababyeyi banjye bari bafite ubwoba ariko nyuma baje kubona ko ibyo ari byo nshaka gukora bampa uburenganzira. (…) inshuti zanjye zari zizi ko ari imikino cyangwa nkaba ndi gutwara izo modoka nko kwinezeza, ntizamenya ko nari nkomeje. Izo nshuti zanjye ubu ni zo zisigaye zimbwira ko zishaka ko nzigisha gutwara amakamyo.’’
Avuga ku mbogamizi ahura na zo mu ngendo zose akora atwaye amakamyo manini, Ademola, yavuze ko byose ari ubuzima busanzwe nk’uko n’abandi batwara ayo makamyo bagira imbogamizi bahuriraho, ariko umwihariko kuri we akaba ari ukugorwa no kubona aho yihagarika iyo ari mu rugendo.
Ati ‘‘Imbogamizi zo zirimo nko kuba ntwaye nkagera mu gace karimo abantu benshi nkashaka kwihagarika. Haba hari abantu benshi banyitegereza bibaza ukuntu umukobwa muto nkanjye asimbutse ava mu ikamyo. Ikindi wenda ni igihe ipine ry’imodoka riturika ndi mu rugendo, ariko ibyo simbibona nk’imbogamizi mbifata nk’igice kigize akazi kanjye ka buri munsi.’’
Abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza uburyo bishimiye ko ari uw’igitsinagore ukora ibigifatwa nk’ibidasanzwe, ndetse bakanamubwira ko bakunda uburyo akora aka kazi bitamusabye kwisanisha n’ab’igitsinagabo kuko anyuzamo agatwara ikamyo nini yambaye ikanzu.
Nk’umugabo witwa ’lydiexsser’ kuri Instagram ati ’’Nkunda uburyo witwara bya kigore. Abakobwa benshi batwara amakamyo bambara nkanjye.’’
Omolade Ademola atwara amakamyo manini ya rukururana atwara imizigo irimo nka sima, yerekeza mu bice bitandukanye by’imijyi minini yo muri leta zitandukanye zigize Nigeria nka Akure, Ilorin, Osogbo na Gombe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!