Abenshi bakunze kwicara bagendeye gusa ku kujya mu myanya ibagusha neza nko kwisanga bari bubashe kurambura amaguru yabo, cyangwa bakanezwa no kwicara ahantu hari buze kuborohereza mu gihe baba bifuje kujya mu bwiherero. Hari n’abahitamo kwicara ahantu habafasha gusohoka mu ndege vuba mu gihe bageze aho berekeje.
Si kenshi uzabona abantu batanguranwa kwicara mu myanya yo hagati mu gice kigana inyuma nubwo ibarurishamibare ryerekana ko icyo gice kiri mu hantu haba hizewe kandi hatekanye.
Imibare igaragaza ko mu 2019, muri rusange ku isi yose hakozwe ingendo z’indege zigera kuri miliyoni 70 ariko umubare w’abantu bose bahitanywe n’ibibazo biturutse muri izo ngendo ari 287 gusa.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abapfa bazize ingendo zo mu ndege ari umuntu umwe mu bantu 205552 mu gihe abagenda mu modoka umuntu umwe ari we upfa mu bagera ku 102.
Impuzandengo y’abapfira mu ngendo zo mu modoka iri hejuru cyane bitewe n’uko abantu batita cyane ku by’umutekano wabo igihe bagiye gukora izo ngendo ugereranyije n’uko bigenda ku ngendo zo mu ndege.
Mu bakora kenshi ingendo zo mu ndege ukunda kugira ubwoba bw’impanuka, agirwa inama yo kwicara mu ntebe zo mu gice cyo hagati ariko ahagana inyuma.
Ibi babishingira ku kuba mu mpanuka nyinshi zagiye ziba hakagira abarokoka, abenshi barabaga bicaye muri icyo gice kigana inyuma y’ababa bicaye mu myanya y’icyubahiro nk’uko inkuru ya CNN ibivuga.
Urugero ni uko mu 1989, indege yakoze impanuka mu Mujyi wa Sioux, abantu 184 babashije kurokoka muri 269 kandi umubare wabo munini ni uw’abari bicaye muri icyo gice.
Mu isesengura ryakozwe mu myaka 35 ku mpanuka z’indege zabaye, byagaragaye ko ababashije kwicara muri iyo myanya yo hagati na hagati bahitanwe n’impanuka ku rugero rwa 28% mu gihe mu bari bicaye mu kindi gice bapfuye abagera kuri 44%.
Abantu rero bakunze kugira ubwoba mu gihe bagiye mu ndege, bagirwa inama yo kutarwanira imyanya y’imbere cyane kuko bashobora kugerwaho n’ibyago mbere ugereranyije n’ab’inyuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!