Nubwo amasezerano y’igurwa rya Manus ataratangazwa ku mugaragaro amakuru ahari avuga ko iri soko rifite agaciro kari hagati ya miliyari ebyiri na miliyari eshatu z’Amadolari.
Manus yamenyekanye mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, ubwo yashyiraga hanze ikoranabuhanga yise ‘general AI agent’ ya mbere ku Isi ishobora gufata ibyemezo no gukora imirimo mu buryo bwayo, idakeneye amabwiriza menshi nk’uko bisanzwe kuri chatbots.
Ikoranabuhanga ryayo kandi rigereranywa na OpenAI DeepResearch, ariko Manus ivuga ko ifite imikorere iyiruta. Iki kigo gisanzwe gifitanye ubufatanye bw’igihe kirekire na Alibaba mu rwego rwo guteza imbere ubwenge buhangano (AI).
Meta yatangaje ko izajya ikoresha kandi ikagurisha serivisi za Manus, ikanazihuza n’ibicuruzwa byayo by’abakiliya, harimo na Meta AI, ibi bikaba byerekana uburyo Meta ikomeje gushora imari mu by’ubwenge buhangano, nyuma y’ishoramari ryayo muri Scale AI ryagejeje agaciro k’icyo kigo kuri miliyari 29 z’amadolari.
Manus, ishyigikiwe na Beijing Butterfly Effect Technology, yakusanyije miliyoni 75 z’Amadolari muri uyu mwaka wa 2025 ku gaciro ka miliyoni 500 z’Amadolari.
Manus ni kimwe mu bigo by’Abashinwa byimukiye muri Singapore mu myaka yashize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!