00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meta yajyanywe mu nkiko izira guhisha iby’uko imbuga zayo zigira ingaruka ku bantu

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 23 November 2025 saa 02:23
Yasuwe :

Sosiyete y’ikoranabuhanga izwi nka Meta yahagaritse gukora ubushakashatsi busuzuma ingaruka imbuga zayo zigira ku buzima bwo mu mutwe bw’abantu kuko ubushakashatsi bwari bwagaragaje ko zangiza ubuzima bwo mu mutwe bw’abazikoresha.

Ibikubiye mu nyandiko z’urukiko mu kirego cy’ibigo by’amashuri byarezemo Meta yatangiye gukora ubushakashatsi mu 2020 mu buryo bw’ibanga bwitwa “Project Mercury” kugira ngo barebe icyabaho mu gihe abantu bahagarika gukoresha imbuga za Facebook na Instagram mu cyumweru.

Ibyavuye mu bushakashatsi byerekanye ko abantu bamaze icyumweru badakoresha imbuga batigeze bagaragaje ibimenyetso bike cyane by’agahinda gakabije, kumva bigunze no kwigereranya n’abandi bitandukanye n’abakomeje kuzikoresha bo ibyago biba biri hejuru.

Gusa ntabwo Meta yigeze yishimira ibyavuye mu bushakashatsi ndetse yahise ifata umwanzuro wo kutabishyira hanze cyangwa ngo ikomeze ibukore.

Meta yagaragaje ko ubushakashatsi bakoze butizewe rero ko nta mpamvu n’imwe bafite yo kubishyira mu bikorwa cyangwa ngo babukomeze.

Nick Clegg wahoze ari Perezida wa Meta ushinzwe ibikorwa mpuzamahanga yagaragaje ko ibyavuye mu bushakashatsi byari ukuri kandi byizewe.

Nubwo ubushakashatsi bwa Meta bwerekanye ko imbuga zayo zishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bw’abantu, inyandiko z’urukiko zagaragaje ko Meta yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ko idafite uburyo ishobora kugenzura niba imbuga zabo zishobora kwangiza abana b’abakobwa bakiri bato.

Ku wa 22 Ugushyingo 2025, Umuvugizi wa Meta, Andy Stone, yavuze ko impamvu ubushakashatsi bwahagaritswe ari ukubera ko hagiye hagaragaramo amakosa atandukanye mu buryo bwakozwe ndetse avuga ko iki kigo gikomeje gukora uburyo bushoboka kugira ngo imbuga zayo zikomeze kuba zitekanye.

Ati “Hashize imyaka irenga icumi Meta yumvira ababyeyi igakora ubushakashatsi ku bibazo bitandukanye bagiye bagaragaza kandi ikagerageza no gukora impinduka zitandukanye mu gukomeza kurinda abangavu.”

Hari ibindi birego bikomeye ibigo by’amashuri byareze imbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Google, TikTok na Snapchat aho byagaragaje ko ibi bigo by’ikoranabuhanga bikunze guhisha amakuru y’uko zigira ingaruka ku buzima bw’abanyeshuri bakiri bato muri Amerika.

Ibigo bya TikTok, Google na Snapchat ntabwo byigeze bigira icyo bitangaza kuri ibi birego.

Hagaragajwe ko Meta yahishe ibimenyetso by’uko imbuga zayo zigira ingaruka ku buzima bw'abantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages