Ubu buryo bwatangijwe mu bihe Isi yari yugarijwe na Covid-19, aho abantu babukoreshaga bari mu nama n’abafashaka kwibona bameze nk’abari mu cyumba kimwe.
Ku banyeshuri bakoresheje iyi porogaramu biga cyangwa abakozi bayifashishije mu nama, baribuka neza imikorere y’ubu buryo, kuko bwabafashije gukomeza akazi muri ibi bihe byari bigoye.
Umwanditsi Terrence O’Brien, yavuze ko izi mpinduka zigiye gukorwa kugira ngo horoshywe imikoreshereze y’iyi porogaramu [user interface] binyuze mu kugabanya amahitamo menshi ku bayikoresha no kubarinda urujijo.
Ubu buryo bwa Together Mode n’ibindi bice byabwo nko guhitamo aho abantu bicara n’ibindi ntibizongera kugaragara mu gice cya ‘view menu’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!