Mu mukino wo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’umurimo ku isi, ntibabyari byoroshye hagati y’ikipe ya Minadef ndetse na Minagri. Umukino waje kugaragaramo ibitego bigera kuri 3-1, wari n’umukino uryoheye ijisho ku bari baje kuwureba.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Murekezi Anastase, mu ijambo rye yagize ati: “ Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga, “ "Duheshe Agaciro Umurimo, Turemera Abatawufite" , ni yo mpamvu nsaba buri munyarwanda wese ko yarushaho kunoza umurimo kandi dukora amasaha menshi kurusha ayo kugeza ubu dukora, nibyo bituma turushaho guteza igihugu imbere”.
Hashimiwe ibigo by’abikorera muri rusange, ndetse n’ibigo bya Leta, binasabwa kurushaho kunoza imirimo yabyo bikora.
Umukino uko wagenze amwe mu mafoto yawuranze.



















TANGA IGITEKEREZO