Ardern yabyariye mu bitaro byo mu mujyi wa Auckland uherereye mu Majyaruguru y’icyo gihugu, maze yibaruka nyuma y’iminsi ine urebye ku gihe abaganga bari baramubwiye ko azakirira imfura ye.
Uyu mugore w’imyaka 37 yanditse kuri Instagram ko ari “umunyamahirwe kubera uyu umwana w’umukobwa kandi umeze neza”, anashimira abantu bose bakomeje kumwifuriza ibyiza n’abaganga b’ibitaro bya Auckland City Hospital bamufashije kwibaruka.
Mu itangazo yashyize ahagaragara yagize ati “Nta gushidikanya ko turi mu byishimo buri muryango ucyibaruka ugira ariko tunatewe ishema n’ibyifuzo byiza turi kwakira biturutse ku bantu batandukanye. Murakoze.”
Undi muyobozi w’umugore watowe n’abaturage ku rwego rukomeye waherukaga kwibaruka ni Benazir Bhutto wabaye Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, wabyaye umukobwa mu 1990. Ni we muyobozi ukomeye wari wibarutse akiri mu mirimo.
BBC yatangaje ko Minisitiri w’Intebe Adern agomba gukomereza mu kiruhuko cy’ibyumweru bitandatu umubyeyi agenerwa muri icyo gihugu, akaba yasimbuwe by’agateganyo na Minisitiri w’Intebe wungirije, Winston Peters.
Nubwo azaba ari mu kiruhuko yavuze ko azakomeza kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu, mu gusoma imyanzuro y’inama y’abaminisitiri.
Ardern yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe mu Ukwakira umwaka, muri Mutarama uyu mwaka we n’umugabo we Clarke Gayford batangaza k bitegura kwibaruka.
Mu kiganiro aheruka kugirana na Radio New Zealand yo, Ardern yavuze ko atariwe mugore wa mbere waba ugiye gukomatanya inshingano zo kuba umubyeyi no kuyobora igihugu. Uyu ariko ni we Minisitiri w’Intebe muto icyo gihugu cyagize guhera mu 1856.



















TANGA IGITEKEREZO