00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe yegujwe kubera ibirori by’isabukuru y’umuhungu we

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 3 June 2025 saa 12:25
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Mongolia, Luvsannamsrain Oyun-Erdene, yegujwe ku mirimo ye nyuma yo gutakarizwa icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko, bitewe n’imyigaragambyo yabaye, abantu bamushinja gusesagura umutungo wa rubanda akawukoresha mu nyungu z’umuryango.

Ibi byabaye kuri uyu wa 3 Kamena 2025, nyuma y’amatora yabaye mu ibanga aho abadepite 82 batoye, 44 muri bo bagashyigikira ko akomeza, mu gihe 38 bamwamaganaga, bityo ntiyabona amajwi 64 yari akenewe kugira ngo agume ku mwanya we.

Byaturutse ku myigaragambyo imaze ibyumweru bibiri iba, yatangiye nyuma y’uko umuhungu wa Luvsannamsrain, akoze ibirori byo gutera ivi, asaba umukobwa bakundana ko barushinga. Ibi birori byahuriranye nubundi no kwizihiza isabukuru y’amavuko ye.

Abari biganje muri iyi myigaragambyo bari urubyiruko, bakwirakwije amafoto y’ibyo birori n’andi agaragaza ibikoresho bihenze byakoreshejwe, ku mbuga nkoranyambaga.

Bavuze ko amafaranga ya rubanda ashirira mu nyungu za Luvsannamsrain, aho we n’umuryango we bagenda bakabaho neza mu buzima buhenze kandi rubanda babayeho nabi.

Luvsannamsrain kandi ashijwa kurya ruswa. yahakanye ibyo ashinjwa, avuga ko ari igikorwa cyo kumusebya cyateguwe n’abamurwanya, gusa imiryango irwanya ruswa nka Transparency International, yagaragaje ko ruswa muri Mongolia yagiye irushaho kwiyongera kuva igihe uyu mugabo yajyaga ku butegetsi.

Uyu mugabo w’imyaka 44, amaze imyaka itatu ku butegetsi, yagiyeho mu 2021. Nubwo yegujwe yagumye ku mirimo ye nka Minisitiri w’Intebe w’agateganyo kugeza habonetse undi uzamusimbura mu gihe kitarenze iminsi 30.

Si ubwa mbere muri iki gihugu havuzwemo ruswa ikabije, umwaka ushize ubutabera bwa Amerika bwari bwasabye ko hatangwa ‘Apartment’ ebyiri ziherereye i New York, za Sukhbaatar Batbold, wigeze kuba Minisitiri w’intebe wa Mongolia kuva mur2009 kugeza mu 2012, akekwaho kuba yaraziguze akoresheje amafaranga y’amabuye y’agaciro yanyereje, ibintu we yahakanye.

Luvsannamsrain yegujwe kubera ibirori byo gutera ivi umuhungu we yakoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages