Taku Eto yagejeje ibaruwa ye y’ubwegure ku Minisitiri w’Intebe Shigeru Ishiba kuri uyu wa Gatatu, nyuma yo gutangaza ibyo ku cyumweru mu biganiro byabereye mu mwiherero w’ishyaka rye.
Uyu muyobozi yavuze ko asanzwe ahabwa umuceri n’abamushyigikiye, bityo akaba nta mpamvu yo kuwigurira.
Aya magambo ye yahise atuma abaturage benshi bamwibasira cyane, bavuga ko atita ku bibazo by’abaturage bugarijwe n’ubuzima buhenze.
Aganira n’itangazamakuru nyuma yo gushyikiriza Minisitiri w’Intebe ibaruwa y’ubwegure, Eto yagize ati “Navuze amagambo atari akwiriye, cyane cyane muri iki gihe abaturage bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro by’umuceri.”
“Nabajije umutima wanjye niba bikwiye gukomeza kuyobora Minisiteri y’Ubuhinzi muri ibi bihe bikomeye igihugu kirimo ku bijyanye n’ibiciro by’umuceri, nza gusanga bidakwiriye. Ndongera nsabe imbabazi abaturage ku magambo navuze atari akwiye nk’umuyobozi, mu gihe bo bari guhangana n’ubuzima bukomeye.”
Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yari yateye igitutu kuri Eto amusaba kwegura bitarenze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, anaburirwa ko nabyanga bazamushyiraho itora ryo kumutakariza icyizere.
U Buyapani bumaze igihe buhanganye n’ikibazo cy’ibura ry’umuceri nyuma y’uko ihindagurika ry’ikirere rizananye ubushyuhe bukabije mu 2023, bikagira ingaruka mbi ku musaruro w’umuceri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!