Ubwo bwato bwari bumaze igihe ahazwi nka Giza Plateau, hafi ya pyramides zizwi cyane za Giza, zatabarizwagamo abami ba Misiri. Ubu bwato bwimuriwe muri Grand Egyptian Museum.

Bwavumbuwe mu 1954, mu nguni ya pyramide yatabarijwemo Umwami Khufu. Inzobere zagaragaje ko bwakozwe mu myaka 4500 ishize.

Mu itabarizwa ry’abami ba Misiri, mu musezero hashyirwagamo n’ubwato bunini cyane kuko bizeraga ko buzafasha umwami wabo kujya mu ijuru.

Ubu bwato bushya bwimuwe bufite metero 42 z’uburebure, bugapima toni 20. Bwatwawe n’imodoka yihariye mu rugendo rwatwaye amasaha icumi nk'uko BBC yabitangaje.

Ubuyobozi bwa Misiri bwatangaje ko kwimura ubwo bwato bigamije kububungabunga nka kimwe mu bikoresho bya kera bikozwe mu biti kandi bibitse amateka.

Ubu bwato buzwi nk'ubw'izuba, Abanya-Misiri bizeraga ko buzafasha umwami wabo kujya mu ijuru
Ubu bwato buzwi nk'ubw'izuba, Abanya-Misiri bizeraga ko buzafasha umwami wabo kujya mu ijuru
Ubu bwato bupima toni 20
Ubu bwato bupima toni 20
Ubu bwato bukozwe mu mbaho, bumaze imyaka isaga 4500 bukozwe
Ubu bwato bukozwe mu mbaho, bumaze imyaka isaga 4500 bukozwe
Ubu bwato byatwaye amasaha icumi kugira ngo bugezwe mu nzu ndangamurage nshyashya
Ubu bwato byatwaye amasaha icumi kugira ngo bugezwe mu nzu ndangamurage nshyashya