00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Motorola yagaruye telefoni ya ‘Razr Flip’ mu isura nshya

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 16 August 2025 saa 10:56
Yasuwe :

Sosiyete ya Motorola yagaruye telefoni zayo zakunzwe cyane zo mu 2004 za ‘Razr Flip’ mu isura nshya kuko zikoze mu buryo bugezweho bwa smartphone ndetse ikoze mu buryo busa nk’umurimbo.

Ni telefoni zashyizwe hanze muri Kanama 2025, zisohokana na écouteurs zazo byose bitatswe n’amabuye akorwa n’ikigo cya Swarovski cyo muri Austria kizwiho gukora amabuye atakwa ku bintu bitandukanye akoze mu birahure.

Razr Flip ni telefone zamamaye cyane ubwo zasohokaga mu 2004, kubera ubwiza yari ifite icyo gihe, burimo kuba yari yo telefoni nto mu mubyimba yari ibayeho icyo gihe, aho yari ifite milimetero 19, ndetse ikunjwa.

Iyi telefoni kandi yakundiwe ko yasohotse mu mabara menshi, ndetse yamamara cyane mu byamamare bitandukanye hirya no hino ku Isi.

Iyi nshya yo uretse ubwiza bw’inyuma, ni smartphone ndetse na yo irakunjwa.

Iyi telephoni ifite écran ya santimetero 9,1 ikunje, na santimero 17,5 irambuye, ikagira RAM ya 8GB ishobora kongerwa ikagera kuri 12GB.

Ikoresha camera 3 zirimo iy’imbere ifite megapixel 32, iy’inyuma ifite megapixel 50, n’ifite megapixel 13 ifotora ibintu byinshi icyarimwe.

Ikoresha processor ya MediaTek Dimensity 7400X, izwiho gukoresha ikoranabuhanga rya AI, dore ko mu gukora amafoto iyi telefoni izajya ikoresha AI.

Izi telefoni zasohotse zihagazeho kuko imwe igura 999,99$.

Telefoni za Motorola za Razr Flip phones zakunzwe cyane mu myaka yatambutse
Izi telefone zikoze mu buryo busa nk'imitako ndetse zazanye na ecouteur zazo nazo zitatse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages