Iyi raporo igaragaza ko biteye agahinda kuko abasivile ari bo benshi bagizweho ingaruka mbi n’ibyo bikorwa kuko basaga 20.000.
AOAV yagaragaje ko abasivile 19.632 bapfiriye banakomerekera mu duce dutuwe cyangwa duhuriramo abantu benshi, bangana na 94% mu bagezweho n’izo ngaruka.
Iyi raporo kandi igaragaza ko benshi ari abaturage ba Ukraine kubera intambara yagabweho n’u Burusiya.
Abasivile 20.793 ni bo bishwe banakomeretswa n’iturika ry’ibisasu mu 2022, umubare munini cyane ugereranyije n’uko byari bimeze kuva mu mwaka wa 2018. Abangana na 10.351 muri abo ni abaturage ba Ukraine gusa.
Iyi raporo igaragaza ko guturitsa ibisasu biri gukoreshwa cyane mu bihugu biberamo intambara, ivuga ko bigira ingaruka cyane ku basivile biganjemo abana ndetse n’abagore, ihamagarira ibihugu gushyiraho uburyo bwo kurinda abasivile mu gihe cy’ubushyamirane buteza intambara.
Iturika ry’ibisasu ryagaragaye cyane mu bihugu 60 bigaragaramo intambara n’ibikorwa by’iterabwoba kurusha ahandi, ibyikubye inshuro eshatu ugereranyije n’umwaka wa 2021.
Ukraine, Afghanistan, Syria, Somalia na Ethiopia, ni byo bihubu bigaragazwa n’iyi raporo ko ari byo byabereyemo iturika ry’ibisasu ryahitanye rikanakomerekeramo abantu benshi mu 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!