00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu birego bya R.Kelly hiyongereyemo icyo ashinjwa n’umukobwa yafashaga akiri muto

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 19 August 2022 saa 03:47
Yasuwe :

Robert Sylvester Kelly icyamamare mu njyana ya R&B ukurikiranyweho ibyaha birimo guhohotera abana bato, kubangamira ubutabera no kureshya abana mu busambanyi, ibyo aregwa bikomeje kwiyongera.

Kuri ubu umukobwa wahawe izina rya ‘Jane’ w’imyaka 37 wafashwaga n’umuhanzi R.Kelly, yatanze ubuhamya bw’uko uyu muhanzi yamusambanyije ku gahato inshuro nyinshi ubwo yari afite imyaka 14.

Abashinjacyaha bavuga ko R.Kelly yafashe nibura video enye we na Jane, ibice byazo na byo bikazerekwa abacamanza igihe byaba bibaye ngombwa.

Abunganira uyu muhanzi mu mategeko bavuga ko umukiliya wabo atari inyamaswa yo gukora ibintu nk’ibyo.

Uyu mugore avuga ko yasabye R. Kelly kumubera nk’umubyeyi wo muri batisimu ubwo yari afite imyaka 13 gusa ahamya ko ibintu hagati yabo byaje guhinduka imibonano mpuzabitsina gusa.

Jane yabwiye inteko y’abacamanza ko R.Kelly yamukoze ku mabere ye bwa mbere afite imyaka 14 abikorera muri studio y’amajwi i Chicago.

Yavuze ko yaryamanye na Kelly inshuro nyinshi mbere y’imyaka 18 y’amavuko kandi ko rimwe na rimwe ibyo byabereye mu rugo kwa R.Kelly, muri studio, muri bisi no muri hoteli.

Abajijwe impamvu yakomeje kuryamana na Kelly, Jane yabwiye inteko y’abacamanza ko atashoboraga guhakana ibyo yamusabye.

Avuga ko atari azi kubwira R.Kelly ijambo "oya" kandi kubera ukuntu byabaye igihe kinini cyane yatangiye kumva ko ari ibintu bisanzwe.

Jane yakomeje avuga ko we na R.Kelly bakoranye imibonano mpuzabitsina we n’abandi bakobwa b’abangavu yari yamusabye kumuhuza na bo.

Ubuhamya bwa Jane ashinja R.Kelly buje nyuma y’igihe kinini we n’ababyeyi be bahakana ko nta mubano udasanzwe yari afitanye na Kelly kandi atigeze ahamagarwa mu gutanga ubuhamya mu rubanza rwe rwo mu 2008 nubwo abashinjacyaha bavugaga ko ari we mukobwa wari mu mashusho yigeze gutangwa icyo gihe.

Ubu buhamya butanzwe nyuma y’uko R.Kelly akatiwe imyaka 30 y’igifungo ishobora kongerwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages