Iyo nkota yavumbuwe muri Gicurasi uyu mwaka ubwo muri ako gace hacukurwaga ariko ubuyobozi bw’umujyi bwahisemo kubitangaza kuri uyu wa Gatanu.
Iyi nkota ya santimetero 118, bivugwa ko yakozwe hagati y’umwaka wa 1040 na 1260. Ni kimwe mu bikoresho bya kera byagaragaye mu matongo bidasanzwe.
Kuri iyo nkota, handitseho izina ry’uwayikoze, rigira riti “GICELIN ME FECIT” cyangwa se “Gicelin niwe wankoze”.
Bivuga ko iryo zina rishobora kuba ari iry’umucuzi wari ugezweho muri ibyo bihe iyo nkota yakorewe. Hari izindi nkota za kera zagiye zivumburwa ariko ubuyobozi bwa Nieuwegein bwatangaje ko nta yagaragaye imeze neza nk’iyo baherutse kuvumbura.
Iyo nkota bigaragara ko yakoreshejwe kuko yangiritse ku bugi ku buryo bigaragara ko yigeze kujyanwa mu ntambara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!