Uyu musore witwa Rédoine Faïd w’imyaka 46 wakunze kujyanisha ubuzima bwe na filimi nka “Scarface” yakinwe na Tony Montana (Al Pacino), yatorotse imwe muri gereza zikomeye abifashijwemo na kajugujugu nayo yashimuswe, mu buryo bwa gikomando.
Yafashijwe n’abantu babiri bari bafite intwaro zihagije, bagendaga bakoresha ibisasu bizamura imyotsi n’igikoresho gikata ibyuma. Uyu mugabo w’ikimenyabose yari afungiwe ibyaha by’ubwicanyi, kuko yakoraga igifungo cy’imyaka 25 yakatiwe nyuma yo kwica umupolisi mu 2010.
Mu kanya nk’ako guhumbya uko ari batatu bari bageze hanze binjira muri kajugujugu, mu gikorwa cyamaze iminota itarenze 10 nk’uko Umuyobozi w’Abacungagereza, Martial Delabroye yabibwiye AFP.
Ibi byihebe byabanje kuyobya kajugujugu, bitegeka umupilote kubajyana ahubatse iyo gereza maze igwa mu ifasi yayo.
Hahise havamo abagabo babiri bambaye imyenda y’umukara ndetse bipfutse mu maso, ariko ku myenda yabo hariho ibirango bya polisi ku buryo nta wari gupfa kubakeka, baboneza ku cyumba imfungwa zihuriramo n’abashyitsi, ari naho Faid yaganiriraga n’umuvandimwe we.
Bateye ibyuka bizamura imyotsi ubundi bakata urugi, abacungagereza bari aho batanafite intwaro bakizwa n’amaguru, bakanda intabaza nk’uko byagenwe iyo gereza igize ikibazo, abandi nabo batora uwari ubazanye.
Bakoreshaga ibiturika bizamura imyotsi kugira ngo bayobye camera z’umutekano, ku buryo abandi bagiye kurabukwa ugenda yamaze kugera hanze.
Amakuru avuga ko nyuma iyo kajugujugu yaje kubonwa mu Majyaruguru ya Paris mu Mujyi wa Garges-les-Gonesse, nibura muri kilometero 60 uvuye kuri iyo gereza. Umupilote wayo ntacyo bamutwaye.
Aya mabandi ngo akimara kuva muri kajugujugu, yahise atwarwa n’imodoka yaje kuboneka nyuma muri parikingi bayitwitse yabaye umuyonga.
Ni ubwa kabiri Faid atoroka gereza, kuko mu 2013 nabwo yatorotse gereza yo mu Majyaruguru y’u Bufaransa akoresheje ibiturika bya dynamite.
Mu 1990 Faid yashinjwe kwica umupolisi no kwiba banki, kandi ngo ntiyatinyaga no gutobora imodoka y’imitamenwa akayambura amafaranga, gusa yahise acikira mu Busuwisi na Israel aza gufatwa mu 1998.
Faid ngo ntiyanahwemye gusangiza ubuhangange bwe abasomyi, kuko yagerageje kwandika ku buzima bwe mu bitabo bibiri yigeze gushyira hanze, avuga ku buzima bw’amabyiruka ye yuzuye ibikorwa by’ubwihebe.



















TANGA IGITEKEREZO