00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mafoto: Abarinzi ba parike mu rugamba rwo kwirukana FDLR ku kirunga cya Nyiragongo

Yanditswe na

Kayitare Charles

Kuya 17 November 2014 saa 11:58
Yasuwe :

Abarinzi ba Parike ya Virunga bahangana na bamwe mu barwanyi ba FDLR banangiye gushyira intwaro hasi baba mu mashyamba akikije ikirunga cya Nyiragongo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bababuza gusagarira abakerarugendo.
Mu kibaya gikikije ikirunga cya Nyiragongo kiri hejuru y’umugi wa Goma habereye intambara y’inkundura hagati ya M23 n’ingabo za Congo zifashijwe n’iza Loni, Monusco mu 2012 na 2013 yarangiye M23 itsinzwe.
Nyuma y’aho icyo kirunga cyabaye (…)

Nyuma y’aho icyo kirunga cyabaye indiri y’abarwanyi ba FDLR badashaka gushyira intwaro hasi.

Umunyamakuru wa televiziyo Al Jazeera yasuye umujyi wa Goma n’ikirunga cya Nyiragongo aganira n’abarinzi ba parike bahora bahangana n’abarwanyi ba FDLR bihishe mu mashyamba agikikije ngo batagirira nabi abakerarugendo.

Mu kibaya cya Nyiragongo inkambi ya Kanyarucinya icumbikiye ibihumbi by'abahunze imirwano hagati ya M23 n'ingabo za Congo

Nyiragongo ni kimwe mu birunga bikurura abakerarugendo ariko benshi barahatinya ku bw’umutekano muke uharangwa ku buryo n’ibikorwa by’ubukerarugendo byari byarahagaze.

Ikirunga cya Nyiragongo giheruka kuruka mu 2002. Icyo gihe cyasenye 15% by’umujyi wa Goma.

Abarinzi ba parike ya Virunga bitegura kujya ku kazi
Abasirikare ba Congo mu gihe cy'imirwano na M23 ku nkengero za Nyiragongo muri Nyakanga 2013
Abakobwa babiri mu barinzi ba parike barinda ba mukerarugendo FDLR
Inzu ba mukerarugendo bararamo mu mpinga ya Nyiragongo
Umukugiro w'ikirunga cya Nyiragongo
Iyo Nyiragongo yarutse isiga yangije umujyi wa Goma bikabije

Amafoto: Phil Moore/ AlJazeera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages