Abarinzi ba Parike ya Virunga bahangana na bamwe mu barwanyi ba FDLR banangiye gushyira intwaro hasi baba mu mashyamba akikije ikirunga cya Nyiragongo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bababuza gusagarira abakerarugendo.
Mu kibaya gikikije ikirunga cya Nyiragongo kiri hejuru y’umugi wa Goma habereye intambara y’inkundura hagati ya M23 n’ingabo za Congo zifashijwe n’iza Loni, Monusco mu 2012 na 2013 yarangiye M23 itsinzwe.
Nyuma y’aho icyo kirunga cyabaye indiri y’abarwanyi ba FDLR badashaka gushyira intwaro hasi.
Umunyamakuru wa televiziyo Al Jazeera yasuye umujyi wa Goma n’ikirunga cya Nyiragongo aganira n’abarinzi ba parike bahora bahangana n’abarwanyi ba FDLR bihishe mu mashyamba agikikije ngo batagirira nabi abakerarugendo.
Nyiragongo ni kimwe mu birunga bikurura abakerarugendo ariko benshi barahatinya ku bw’umutekano muke uharangwa ku buryo n’ibikorwa by’ubukerarugendo byari byarahagaze.
Ikirunga cya Nyiragongo giheruka kuruka mu 2002. Icyo gihe cyasenye 15% by’umujyi wa Goma.
Amafoto: Phil Moore/ AlJazeera



















TANGA IGITEKEREZO