Abantu batashye ubu bukwe ntibari benshi ariko wabonaga bafite amatsiko yo kwihera ijisho abageni.
Bishop Niyomutakirwa afite imyaka 26 mu gihe umukunzi we afite 54 basezeraniye mu Rusengero rwo ku Musozi w’Ibyiringiro rugerereye ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali.
“Simukunze rimwe mukunze inshuro ndwi”; aya ni amagambo yavuzwe na Bishop Niyomutakirwa ubwo yabazwaga n’umushumba w’iri torero niba koko yarahisemo gushakana Mukundente w’imyaka 54 abikuye kumutima.
Mukundente we yatangarije imbaga y’abari batashye ubu bukwe ko yishimiye gushyingiranwa na Bishop Niyomutakirwa. Ati “Ndabyemeye kandi ngiye mbishaka.”
Gusa abantu benshi batashye ubu bukwe batunguwe n’uburyo uyu musore yafashe umwanzuro wo gushaka umugore umuruta cyane.
Kanda hano usome inkuru bifitanye isano:



















TANGA IGITEKEREZO