00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu maraso ya ‘Dragon’ havumbuwemo umuti udasanzwe

Yanditswe na M Moïse
Kuya 29 June 2017 saa 11:49
Yasuwe :

Abashakashatsi bavumbuye ko mu maraso y’ibisimba byo mu bwoko bw’imiserebanya minini (Dragon), ikunze kuboneka mu birwa bya Komodo muri Indonesia, hashobora kuvamo umuti wo mu bwoko bwa ’antibiotique’.

Ubu bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya George Mason iherereye muri Florida, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu minsi ishize.

Bakuye akanyangingo mu maraso ya dragon yo muri Komodo gafite ubushobozi buhambaye bwo kwica microbe. Bakurikije ubushakashatsi bari bamaze gukora, abo bahanga bifashishije ubutabire maze bakora akanyangingo kameze nka kamwe ka dragon bakita DRGN-1.

Mu igeragezwa ryakorewe ku mbeba, bayikomerekeje uruhu yanduzwa bacterie zo mu bwoko bubiri ryerekanye ko DRGN-1 ifite agaciro mu kurema utwobo ku ruhu rw’inyuma, igatuma bacterie zifatana maze uruhu rugasubirana mu gihe gito.

Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize, mu kinyamakuru cyitwa ‘Journal Biofilms and Microbiomes’, ababukoze bakaba barimo bashakisha inkunga yo gutangira gukora imiti.

Inkundura yo gushakisha imiti mishya irakataje bitewe n’uko indwara nyinshi zisigaye zihangara imiti iba yari isanzwe izivura.

Monique L. Van Hoek na Barney M. Bishop, bayoboye ubu bushakashatsi bavuga ko bafata ingona n’imiserebanya kimwe na dragon kuko bibasha gukira mu buryo ibikorere byo ku ruhu rwabyo mu buryo bworoshye bitanduye microbe.

New York Times ivuga ko kubera ko dragon zo mu bwoko bwa Komodo zitinyitse kandi zubashywe cyane mu gihugu cya Indonesia, byabaye ngombwa ko abahanga bajya gushaka imwe muri zo iba muri parike maze babifashijwemo n’abarinzi, bayifataho amaraso ahagije azakorerwaho igerageza nta kinya bayiteye.

Muri pariki yitwa St. Augustine Alligator n’indi yitwa Zoological Park zo muri Florida, abahanga bafashe dragon bayivomamo ibiyiko bine by’amaraso bayakuye ku murizo wayo.

Dr. Bishop wari uri muri iryo tsinda ry’abashakashatsi, yavuze ko nta dragon n’imwe bakomerekeje mu gihe barimo bakora ubwo bushakashatsi. Abandi bashakashatsi bari muri iryo tsinda, barimo nka Dr. Van Hoek, batangaje ko dragon ari isoko y’imiti ifite akamaro. Banatangaza ko bari gusuzuma utundi tunyangingo 40 bakuye muri dragon.

Abashakashatsi bari kwiga uko hatangira gukorwa imiti ya Antibiotique mu maraso ya Dragon

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages