00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu minota 15 yagonze umugore n’umugabo mu mpanuka ebyiri zitandukanye

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 22 June 2013 saa 11:37
Yasuwe :

Kuri uyu wa gatandatu mugitondo, Ukobucyeye Estache utwara Tagisi za twegerane yakoze impanuka ebyiri zitandukanye mu minota 15. Yagonze umugore n’umugabo buri wese ukwe kandi ahantu hatandukanye.
Ukobucyeye Estache w’imyaka 65 yakoze impanuka ebyiri zitandukanye mu minota 15 akaba yagonze yagonze umugore n’umugabo we. Impanuka ya mbere Ukobucyeye yayikoreye Nyabugogo ubwo yazaga mu mujyi rwagati agonga Moto yari itwaye umugore, uwo mugore arakomereka cyane.
Gusa nyuma y’aho (…)

Gusa nyuma y’aho Ukobucyeye Estache amujyaniye ku bitaro bya ku Muhima bakamubwira ko batakira indembe ahubwo ko akwiye kumujyana kuri CHUK, ubwo yageraga kwa Rujugiro bakunze kwita “UTC” yahise agonga indi moto yari itwaye umugabo wa wa mugore wari ujyanywe kwa muganga.

Ukobucyeye Estache wakoze izo mpanuka we yagize ati “Rwose nagonze ariko ndasaba imbabazi kuko sinabishakaga pe! Ibyago iyo byaje ntacyabihagaritsa ntabwo bakwiye gukeka ko ngonze umugabo we mbigambiriiye.”

Kugeza ubu umugore wagonzwe ndetse n’umugabo we baka bari ku bitaro bya CHUK i Kigali.

Umushoferi wari utwaye iyi minibisi yagonze umugabo n'umugore mu mpanuka ebyiri zitandukanye
Polisi y'Igihugu yahise itabara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages