Gusa ibyo n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga birimo televiziyo, firigo na radiyo, iyo bimaze gusaza biri mu bibera umutwaro ibihugu kuko bidafite uburyo buhagije bwo kubibika cyangwa kubitunganya ngo bihindurwemo ibindi bintu, ibituma umwanda ufatwa nk’uburozi mu yugarije Isi 70% ari ukomoka kuri ibyo bikoresho.
Ni ibigaragazwa na raporo yo muri 2023 y’ikigo cyo muri Danemark gitanga amakuru y’imibare ku bikorwa runaka hagamijwe kurengera ibidukikije, The world Counts.
Iyi raporo igaragaza ko buri mwaka habarurwa toni zigera kuri miliyoni 40 z’ibikoresho by’ikoranabuhanga biba bishaje bifatwa nk’umwanda.
Nibura 12,5% gusa muri ibyo bikoresho, ni byo bibyazwamo ubukungu bwisubira bigahindurwamo ibindi bikoresho.
Ni mu gihe 85% bijugunywa mu butaka cyangwa bimwe bigatwikwa, ibigira ingaruka zikomeye mu kwangiza umwuka duhumeka.
Iyi raporo igaragaza ko ibikoresho by’ikorabuhanga bishaje byinshi byoherezwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ku Migabane ya Aziya na Afurika bikongera gukoreshwa mu gihe runaka, bikarangira umwanda mwinshi ubikomokaho n’ubundi usangwa muri ibyo bihugu.
Nk’ibivanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, 80% byoherezwa ku Mugabane wa Asiya.
Kugeza ubu u Bushinwa ni cyo kiri imbere mu kugira imyanda myinshi ituruka ku bikoresho by’ikoranabuhanga mu gihe Norvège ari yo iza imbere mu gutunganya imyanda ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga ikabyazwamo ibindi bikoresho, igakurikirwa n’u Bwongereza biteganyijwe ko ari bwo muri 2024 buzaba buri imbere mu gutunganya iyi myanda.
Mu Rwanda ho bimeze bite?
Mu 2015 Leta yatangije umushinga w’imyaka itatu wo gutunganya imyanda ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga, uzwi nka ‘National E-waste Management Strategy for Rwanda’.
Muri 2022 hatangijwe ubukangurambaga bwamaze ukwezi, mu kubungabunga imyanda ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga binyuze muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Minisiteri y’Ibidukikije n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) n’abafatanyabikorwa n’ibigo bishamikiye kuri izo Minisiteri.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko iyo imyanda ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga ishobora guteza ibibazo byinshi mu gihe idacunzwe neza, ari na yo mpamvu hatangijwe ubu bukangurambaga.
Ati “Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira abaturage ingamba zitandukanye zo gucunga imyanda ikomoka ku ikoranabuhanga hagamijwe kugabanya ingaruka mbi iyi myanda yagira ku bidukikije ariko nanone tuyibyazamo ibindi byaduteza imbere.”
Ni mu gihe Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Jeanne D’Arc Mujawamariya yatangaje ko mu ntego z’Icyerekezo 2050, biteganyijwe ko u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu bifite iterambere ritabangamiye ibidukikije, harimo no kubungabunga uwo mwanda w’ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Icyo gihe ubu bukangurambaga bwibanze mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Musanze kuko ari ho hantu ha mbere hashyizwe amakusanyirizo y’imyanda ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!