Ni igikorwa kidasanzwe cyagenewe abakunzi b’imbwa kizabera mu Mujyi wa Kigali i Gacuriro kuri ‘KICS Playground’, ku wa 31 Kanama 2025.
Iki gikorwa kigamije guhuriza hamwe abantu bafite urukundo n’impuhwe ku mbwa, abatanga serivisi zijyanye n’inyamaswa, n’abakora mu nzego zitandukanye zita ku mibereho myiza y’imbwa, byose bigashyirwa mu birori by’imyidagaduro n’ubusabane.
Dog Fest Kigali ni umwanya wo Kwerekana imbwa zifite imyambarire idasanzwe (Best Dressed Dogs), gukurikirana imyiyereko y’imyitozo (Agility shows) yazo n’ubuhanga bw’imbwa.
Hazabaho kandi kuganira n’abahanga mu buzima bw’amatungo; barimo abavuzi, abatoza, n’abacuruzi b’ibikoresho n’ibiryo, kuryoherwa n’umuziki, amafunguro, n’ibinyobwa, gushima abafite imbwa zifite imyitwarire n’imyitozo myiza nk’uko Gahamanyi Eric, washinze Dog Haus yabitangarije IGIHE.
Yagize ati “Twifuje gutangiza ibi birori kugira ngo abantu bigire hamwe uburyo bwo kurushaho kuba inshuti n’imbwa zabo. Dog Fest ni umwanya wo gusabana, kwishima, ariko tunagira icyo twunguka mu bumenyi.”
Ibi birori bifite intego yo guteza imbere umuco wo gukunda no kwita ku mbwa, aho zifatwa nk’inshuti za muntu mu buzima bwa buri munsi aho kuba inyamaswa zisanzwe.
Dog Fest Kigali, ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka umubano uhamye hagati y’abantu n’imbwa, hagamijwe kugira igihugu gifite umuco mwiza wo kurera no gufata neza inyamaswa.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!