00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugabe yabwiye Amerika ko na Shitani atigeze aba umutinganyi

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 6 July 2015 saa 11:14
Yasuwe :

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yongeye kwibasira itegeko riherutse kwemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga muri Amerika ryemerera ababana bahuje ibitsina gukora ubukwe avuga ko na Shitani mu bibi yakoze atigeze aba umutinganyi.

Mugabe w’imyaka 91 yanenze bikomeye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma y’uko iki cyemezo gifashwe ndetse avuga ko agiye gutegura urugendo akajya muri Amerika agasaba Obama yiyoroheje agira ati “wanyemerera tugashyingiranwa?”.

Mugabe yakomeje agira ati “Sinumva uburyo bariya bantu bahangara Imana bagakora ibyo yababurije i Sodoma”.

Mugabe kandi ntiyahwemye kugaragaza ko igihe cyose azaba akiriho ubutinganyi buzahora ari ikizira muri Zimbabwe nkuko yabitangaje radiyo y’igihugu cye.

Ubwo yiyamamazaga mu mwaka wa 2013, Perezida Mugabe yasubiyemo ko ubutinganyo ari bubi.

Perezida Obama nawe ahora ahamagarira ibihugu by’Afurika guha uburenganzira ababana bahuje ibitsina ndetse yanabivugiye ku mugabane w’Afurika mu rugendo yagiriye mu bihugu birimo na Senegal.

Ubutinganyi buracyafatwa nk’icyaha mu bihugu bisaga 38 ku mugabane w’Afurika byiganjemo abakirisitu ariko Mugabe atangazwa n’uburyo Obama uhakomoka ashobora gukuraho inkunga ku gihugu kitahaye ijambo abatinganyi.

Kwemerera ababana bahuje ibitsina gushyingiranwa byateje ibyishimo mu Banyamerika
Kwemerera ababana bahuje ibitsina gushyingiranwa byateje ibyishimo mu Banyamerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages