Abasore babiri b’abatekamutwe batuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga batuburiye Bikorimana Damascene w’imyaka 14 y’amavuko tariki ya 2 Nyakanga bamwiba urukwavu yari ari gushakira umukiriya mu isoko ry’i Nyabisindu.
Bikorimana wibwe urukwavu aganira na IGIHE yavuze ko urukwavu rwe yari agiye kurugurisha mu rwego rwo kugira ngo abone amafaranga yo kugura amakayi.
Bikorimana ati “N’abasore babiri baje umwe muri bo ambaza uko ndi kurugurisha mubwira ko ari ibihumbi bitatu na 500 bambwira ko bampa bitatu ndemera nibwo umwe muri bo yahaye mugenzi we urufunguzo ngo tujyane aho baba ngo ampe amafaranga bambwira ko bayibagiriweyo”.
Yakomeje agira ati “Nahise mpa urukwavu rwanjye umwe muri bo aranjijisha ahita arujyana, naho sinkamenye ko bari kunjijisha ngo barunyibe".
Bikorimana akomeza asobanura ko uwo yahereje urukwavu yahise agenda, hanyuma uwo bajyanye ngo ajye kumwishyura ageze mu nzira arahagarara ngo agiye kwihagarika. Ngo yahereje urufunguzo Bikorimana amusaba ko yamutegereza gato, undi arategereza araheba.
Bikorimana avugana amarira n’ikiniga cyinshi yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ko atazi icyo ari busobanurire ababyeyi be kuko n’ubwo urukwavu yibwe ari urwe ari ababyeyi be bari bamusabye ko yarugurisha kugira ngo abashe kubona amakayi yari akeneye.
Gusa muri aka Karere ka Muhanga bamwe mu baturage bakaba bemeza ko abajura n’abatekamutwe bakunze kwitwa abatubuzi bamaze kuba benshi cyane ku buryo bifuza ko bajya bahabwa ibihano bibakwiriye kuko kenshi bikunze kugaragara ko bafungwa igihe gito maze bagahita bafungurwa.



















TANGA IGITEKEREZO