Mu mujyi wa Cap muri Afurika y’Epfo hafunguwe umusigiti uzajya wemerera ko abatinganyi bawusengeramo ndetse ngo uzajya ufata abagore n’abakirisitu ku buryo bungana nta vangura.
Mu ifungurwa ry’uyu musigiti ryabaye kuwa Gatanu tariki ya 19 Nzeri nta kibazo cyagaragaye nubwo hari abayisilamu bari bivuze ko bigaragambya bamagana icyo gikorwa.
Muri iki gikorwa abanyamakuru nibo bari benshi kurusha abazajya bawusengeramo aho bari bakubise buzuye bafite amatsiko yo kureba uko byifashe.
Inzego z’umutekano nazo zari zaryamiye amajanja iruhande rw’iyo nzu hamwe n’abayisilamu bake bari baje kwamagana icyo gikorwa aho bavugaga bati "muzajya mu muriro utazima", abandi nabo bakagira bati "uko byagenda kose ntibizarangirira aho tuzaburizamo icyo gikorwa".
Uyu musigiti washinzwe n’uwitwa Taj Hargey usanzwe ayobora ikigo kigisha ibya kiyisilamu mu mujyi wa Oxford mu Bwongereza, akaba avuka muri Afurika y’epfo.
Avuga ko iyi nzu yo gusengeramo bise "umusigiti ufunguye" ayibona nk’impinduramatwara mu bijyanye n’iyobokamana kandi igafatwa nka kimwe mu bigize impinduramatwara mu bya politike yaje igihe Nelson Mandela yajyaga ku butegetsi muri 1994 nyuma y’imyaka y’ivanguramoko ryaranze icyo gihugu.
Mu kigisho cye cya mbere Taj Hargey yamaganye umwuka utari mwiza ugenda uzamura intera hagati y’abayisilamu n’abakirisitu, avuga ko uzamurwa n’inyigisho mbi z’ibihugu nka Arabia Saoudite na Pakistan ngo byaba bitiza umurindi imitwe y’iterabwoba nka Leta ya Kiyisilamu na Boko Haram muri Nigeria.
Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugabo yabwiye abanyamakuru ko ubwo yatangazaga umushinga wo gufungura uyu musigiti, yatotejwe na benshi bamubwiraga ko bazamwica.
Ati "barantoteje bambwirako bazanca umutwe, banzankuraho ubugabo bwanjye cyangwa kumpambira amaguru n’ibindi. Ariko rero rwose Afurika y’Epfo ifite itegeko nshinga ritanga ubwigenge busesuye kuri iyi isi ku buryo nta wari kumbuza gufungura uyu Musigiti uyu munsi".
Nubwo Afurika y’Epfo irangwamo ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bishingiye kuri politike rimwe na rimwe, usanga abari mu madini atandukanye barangwa n’ubworoherane ku buryo byababayemo umuco.
Afurika y’epfo ni igihugu ubundi kiganjemo abakirisitu bari mu madini atandukanye ku buryo abayisiramu bagize 1,5% cy’abaturage, aba bayisilamu usanga bibanjemo abakomokam u Buhinde.


















TANGA IGITEKEREZO