00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze:Baracyatsimbaraye ku ngeso yo guterura

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 7 December 2016 saa 01:59
Yasuwe :

Muri bamwe mu Banyarwanda batuye mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, umuco wo guterura usa n’uwanze gucika aho abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 20 barongorwa ku gahato.

Mu nkengero z’Umujyi wa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru aho uba ureba ibirunga bya Gahinga, Sabyinyo na Muhabura, hari umudugudu utuwemo n’abasigajwe inyuma n’amateka bahoze batuye muri Parike, babagaho ubuzima bavuga ko butandukanye n’ubw’abandi banyarwanda.

Ku bufatanye bwa Leta na Croix Rouge y’u Rwanda babatujwe mu Mudugudu wa Nyabageni mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze.

Mu buhamya bamwe muri bo batanga bavuga ko umukobwa bashobora kumuterura avuye kuvoma, gutashya inkwi cyangwa guhinga,ndetse hari ubwo umusore amushukisha kumugurira inzoga agashiduka yamugejeje mu nzu.

Ingabire w’imyaka 18 y’amavuko, yavuze ko yateruwe avuye gutashya inkwi. Yagize ati “Nari natuye umuba w’inkwi mvuye gutashya, ngiye kubona mbona abasore batatu baraje baranterura baranyirukankana bashyira mu nzu y’umwe muri bo arandongora[…] nari mfite imyaka16, sinari gusubira iwacu kuko na bakuru banjye ni uko bashatse abagabo nahise mpaguma.”

Uwateruwe bimutwara igihe kirekire kugira ngo akunde uwamushatse, amwiyumvemo nk’umugabo we dore ko rimwe na rimwe baba basanzwe baziranye ndetse ababyeyi abo ntibakurikirana umwana wabo wateruwe, cyangwa uwafashwe ku ngufu ngo babimenyeshe ubuyobozi.

‘Ababyeyi batera akabariro abana bareba’

Umuyobozi w’umudugudu wa Nyabageni, Karekezi Jules, yatangarije IGIHE ko iki kibazo ubuyobozi bukizi.

Yagize ati “Ikintu cyo guterura giterwa n’uko bamwe mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka baryama hamwe, ibyo ababyeyi bakora abana nabo baba babireba.Abana usanga bararana abakobwa n’abahungu.Ubu icyo dukora ni ugukomeza kubigisha tubakangurira kutararanya abana badahuje igitsina.”

Akomeza avuga ko muri uyu mudugudu hatuye abasigajwe inyuma n’amateka 202 ku baturage 739, ubuyobozi bukaba bukomeje kubafasha guhindura imyumvire.

Ntirenganya Martin, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage no gufasha abatishoboye mu Karere ka Musanze yatangaje ko guterura no gushyingirwa bakiri abakobwa bakiri bato bikiri ikibazo mu basigajwe inyuma n’amateka.

Ati “Tugenda tubigisha tubereka ingaruka zo gushyingirwa bakiri bato, kuko usanga n’abo bateruye muri ubwo buryo batamarana kabiri, tubereka ingaruka zabyo.”

Akomeza avuga ko icyo ubuyobozi bushyizemo ingufu ari ukubigisha ngo kuko imyumvire yabo ikiri hasi ugereranyije n’iy’abandi baturage batuye muri ako gace.

Bamwe mu basigajwe inyuma n'amateka babatujwe mu Mudugudu wa Nyabageni mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages