Umugabo asanzwe afite umugore w’isezerano babyaranye umwana umwe na ho umugore akagira umugabo bafitanye abana batatu, basezeranye byemewe n’amategeko.
Umwe mu bakora muri iyo nzu icuruza amacumbi wanabakiriye, yabwiye IGIHE ko aba bombi bari basanzwe ari abakiliya babo kuko iyi nshuro atari iya mbere.
Yagize ari "Si ubwa mbere, si n’ubwa kabiri baza hano. Byari ibisanzwe ko tubakira; bageze hano nka saa tatu n’igice, saa tanu nibwo polisi yaje itubaza niba twabakiriye."
Aba bombi batuye mu Murenge wa Cyuve ho mu Karere ka Musanze, bashyikirijwe RIB ishami rya Kinigi. Bivugwa ko polisi yaba yahawe amakuru n’umwe muri bagenzi b’abafashwe kuko ngo yageze kuri ’Lodge’ ifite amafoto yabo.
Ingingo ya 138 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ku bushoreke; ivuga ko umuntu ubana nk’umugore n’umugabo batarashyingiranwe, umwe muri bo cyangwa bafite uwo bashyingiranwe aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarengeje imyaka ibiri.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!