Uyu musore ukekwaho ubujura yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2020 mu murenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura, Umudugudu wa Bukane mu Karere ka Musanze.
Yafatanwe ibikoresho birimo Flat TV, ibitenge bitatu, radiyo, icyuma kiyungurura amajwi (amplificateur), dekoderi (décodeur) n’indangamuntu z’abantu batandukanye.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, yanenze ibikorwa by’ubujura bikomeje kugaragara, bamwe bakitwaza ko ari uko badafite ibindi bakora.
Ati "Ntamuntu kuri ubu ukwiye kurya ibyo atavunikiye kuko akazi karahari, nibakure amaboko mu mufuka bakore biteze imbere, naho uzashaka kurya ibyo atavunikiye nk’uyu wiyoberanyije agatobora inzu ya bandi ngo yibe nta kabuza amategeko azabahana"
Uyu musore ukekwaho gutobora inzu y’umuturage akamwiba, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Musanze. mu gihe iperereza rikomeje.



















TANGA IGITEKEREZO