Uru rugendo rwiswe Artemis I rurategura izindi zizarukurikira kuko biteganyijwe ko n’ubwo Artemis I nta bantu bazaba bayirimo Artemis II izayikurikira yo bazaba barimo.
Iki cyogajuru gitegerejwe koherezwa saa 08h33 za mu gitondo (14h33 mu Rwanda) kikaba ari cyo cya mbere kinini kuko gipima toni miliyoni 39.1 ubariyemo na rokete zicyohereza mu kirere.
Uru rugendo kandi ntiruhanzwe amaso n’abanyamerika gusa kuko n’abanyaburayi bagize uruhare mu myubakire y’iki cyogajuru baruhanze amaso.
Iki cyogajuru kizagaruka ku isi, bitegangijwe ko kizagwa mu Nyanja ya Pacifique. Gusa ngo hari impungenge kuko kizagaruka ku isi gifite umuvuduko mwinshi ugera kuri 38,000Km/h ndetse batazi niba kizabasha kwihanganira ubushyuhe kizahura nacyo cyinjiye mu kirere cy’isi ‘athmosphere’ bugera kuri dogere celcius 2200.
Iki cyogajuru ngo nikiramuka kigeze ku ntego zacyo bizaba bica amarenga ko uretse kujya ku kwezi n’umubumbe wa Mars waba uhanzwe amaso.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!