00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NASA yatahuye ibuye rishobora kugwa ku Isi kuri Saint Valentin yo mu 2046

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 10 March 2023 saa 08:10
Yasuwe :

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’Isanzure, NASA, cyatangaje ko hari ibuye ryagaragaye mu isanzure ringana n’ikibuga cy’umupira w’amaguru cyangwa Piscine zifashishwa mu mikino ya Olympique, rishobora kuzagwa ku Isi mu myaka 23 iri imbere ubwo hazaba hizihizwa Umunsi w’Abakundanye uzwi nka Saint-Valentin mu 2046.

Hashingiwe kandi ku makuru y’Ikigo cy’u Burayi gishinzwe iby’Isanzure, hatangajwe ko ibyago byo kuba iri buye ryazagwira Isi ari bike cyane kuko bingana na rimwe kuri 625, mu gihe ku ruhande rwa NASA ho ibipimo bigaragaza ko ibyo byago bingana na rimwe kuri 560.

Iri buye ryahawe izina rya 2023 DW, ryavumbuwe hifashishijwe ibyuma biri ahitwa San Pedro mu butayu bwa Atacama muri Chile.

NASA yavuze ko n’iyo byabaho ko iryo buye rigwa ku Isi, bitateza ibyago byinshi ku mbaga y’abantu, bitewe n’uko ryakwangiza agace gato k’ahantu ryaguye.

Iri buye ryavumbuwe ku wa 26 Gashyantare rifite umurambararo wa metero 50, aho amakuru agaragaza ko rizenguruka mu isanzure rigendera ku muvuduko wa kilometero 25 ku isegonda, rikaba rishobora kuzagwa ku Isi cyangwa rigaca hafi yayo ku wa 14 Gashyantare mu 2046, mu gihe hari andi icyenda ashobora kuzagwa hagati ya 2047 na 2054.

Hari impungenge ko ibuye rishobora kugwa ku Isi mu 2046

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages